Ibigo bito by’imari ubu byemerewe kuguriza abantu batakira amafaranga abitswa

Sangiza iyi nkuru

Kuri ubu mu Rwanda ibigo by’imari byatangiye guhabwa uburenganzira bwo gutanga inguzanyo ku baturage batakira amafaranga abitswa nk’uko byemezwa na Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.

Kuva muri Mata umwaka ushize, BNR yashyizeho amabwiriza agenga abatanga serivisi z’imari batakira amafaranga abitswa. aho abantu ku giti cyabo n’ibigo bashobora kuguriza amafaranga abaturage ariko bahawe uburenganzira na BNR ndetse bakubahiriza ibikubiye muri aya mabwiriza uyarenzeho agahanwa.

Abaturage ari nabo bakiriya ba serivisi z’imari bagaragaza ko ubu buryo bugiye kurushaho kubafasha kuko noneho abatanga inguzanyo bazaba bazwi kandi bakorera mu mucyo bikazagabanya ingorane zose zagaragaraga mu kizwi nka banki lambert.

Impuguke mu bukungu akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Dr Mutemberezi Fidele agaragaza ko uretse kuba ubu buryo buzafasha abaturage n’abazashora imari muri uru rwego bazabyungukiramo kuko ubusanzwe amafaranga yabo bayabitsaga muri banki ku rwunguko ruto.

Nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ivuga, ibi bizanafasha mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Mu ibwiriza rya BNR No 65/2023 yo ku wa 25/04/2023 harimo ibyiciro bine by’abashobora gutanga izi serivisi hagendewe ku gishoro cyabo kiva kuri milioni 30 z’amafaranga y’u Rwanda ku muntu ku giti cye kikagera kuri milioni 500 ku Bimina n’amatsinda. Banki Nkuru y’u Rwanda BNR ivuga ko kuva ubu buryo bwakwemezwa, ibigo 20 bimaze guhabwa uburenganzira bwo gutanga inguzanyo bitakira amafaranga abitswa (Non-Deposit taking Financial Services).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *