Ibihano kuri Koreya ya Ruguru bizagira ingaruka kuri rubanda ruto

Sangiza iyi nkuru

Intumwa idasanzwe ya Loni ku burenganzira bwa muntu muri Koreya ya ruguru itangaza ko ibihano amahanga yafatiye icyo gihugu bishobora kubangamira bikomeye uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu.
Tomas Ojea Quintana avuga ko ibyo bihano bizagira ingaruka mbi ku butunzi bwa Koreya ya ruguru ariko kandi bizatandukira no ku buzima bw’ikiremwamuntu.
Atangaza raporo y’umwaka ku burenganzira bwa muntu muri Koreya ya ruguru, yasabye Loni gusubira inyuma ikareba ibihano yafatiye ubutegetsi bw’icyo gihugu ngo ntibibura kugera ku muturage muto ntacyo azira.
Quintana yavuze kandi ko amashyirahamwe atanga imfashanyo ku baturage atorohewe mu bikorwa byayo kuko ahura n’ingorane z’aho acisha uburyo bw’amafaranga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inama ya Loni ishinzwe umutekano yafatiye ibihano bikomeye cyane Koreya ya ruguru ihowe kugerageza intwaro z’uburozi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *