Ibihe byankomereye mu buzima, ni igihe papa yapfaga- C. Ronaldo

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare muri ruhago, Cristiano Ronaldo avuga ko ubuzima bwamukomereye mu mwaka wa 2005 ubwo se yari amaze kuva ku Isi ya rurema.

Mu kiganiro kirambuye Ronaldo yagiranye n’ikinyamakuru Gazzetta mu mpera z’icyumweru gishize, yatangaje ko ubuzima bumeze neza mu ikipe ya Juventus nyuma y’amezi agera kuri atanu ahamaze.

Yagize ati “Ndanezerewe, Umujyi urashamaje, abaterankunga ni abantu beza kandi na Juventus ni ikipe nziza cyane, ntagereranywa kandi inafite umurongo, hano abakinnyi baratuje kandi baranakora cyane, nagiye mbona ubusabe bw’amakipe menshi yanshakaga ariko ubu 100% nahamya ko nahisemo neza”.

Ubwo iki kinyamakuru cyamubazaga, ibihe byaba byaramugoye mu buzima bwe, yasubije agira ati “Ibihe byari bigoye cyane mu buzima bwanjye? Igihe papa wanjye yitabaga Imana mu 2005, ubu nizeye neza ko ameze neza muri paradizo, byari ibihe bigoye ariko ni ubuzima, nta kintu kidasanzwe cyari gihari cyo gukora”.

Uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko, yakomeje avuga ku gihembo cya Ballon d’Or aherutse kubura kigatwarwa na Luka Modric, ati “ Natekerezaga ko nkikwiye, nakoze ibishoboka byose mu kibuga, imibare ntabwo yambeshye, gusa ntabwo ari irangira ry’Isi, nubashye imyanzuro yafashwe kandi ndashimira Luka Modric,… ubuzima burakomeje kandi ngiye gukora cyane kugira ngo nzatsinze umwaka utaha”.

Ku wa 10 Nyakanga 2018, nibwo Ronaldo yashyize umukono ku masezerano yagiranye n’ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, yo kuyikinira imyaka ine, imuguze miliyoni 100 z’Amayero n’ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne.

ronaldo goal afp1609
Ronaldo avuga ko yishimiye ikipe ya Juventus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *