Ibihugu 10 byaje ku isonga ku musaruro mbumbe mu mwaka wa 2017

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu byo ku Isi byose si ko binganya ubukungu ugendeye ku musaruro mbumbe (GDP), aha ni ukuvuga umusaruro w’abenegihugu ubwabo, hatabariwemo inkunga zavuye hanze. Igihugu cya Qatar kikaba kiza ku isonga mu mwaka wa 2017.

Nkuko dailyrecordnews dukesha iyi nkuru ibivuga, ibi bihugu biherereye ku migabane itandukanye y’Isi, urutonde rwakozwe hagendewe ku musaruro mbumbe wa buri gihugu.

10. Switzerland:  Iki gihugu kiri kuri uru rutonde n’ umusaruro mbumbe wa 2017, uhwanye n’amadolari ya Amerika miliyoni 61,360, Switzerland ni igihugu kidakora ku Nyanja. bimwe mu by’ingenzi bibumbatiye ubukungu bw’iki gihugu harimo inganda n’ubukerarugendo kikaba gituwe na miliyoni 8,4 z’abaturage.

9.United Arab Emirates:  Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, ni igihugu kiza ku mwanya wa cyenda n’ umusaruro mbumbe ungana na miliyoni 68,250$. Ubukungu bwacyo bushingiye cyane ku icuruzwa ry’amavuta ndetse na gazi,…

8.Kuwait:  Umusaruro mbumbe ungana na Miliyoni 69,670$. ibintu by’ingenzi byinjiriza iki gihugu harimo peteroli,ubukerarugendo n’ibindi.

7.Norway:  Kiza ku mwanya wa 7 kuri uru rutonde n’umusaruro mbumbe ungana miliyoni 70,590 z’amadorari ya Amerika. Norway ikungahaye ku burobyi, ubucuruzi bwa peteroli na gazi

 6.Ireland  : Iza kuri uru rutonde n’umusaruro mbumbe ungana na miliyoni 72,630 z’amadorari ya Amerika, Ibintu by’ingenzi bibumbatiye ubukungu bw’igihugu cya Ireland hazamo ubukerarugendo kuko bufata imigabane itatu ku Isi .

5.Brunei: Umusaruro mbumbe ungana miliyoni 76,740$. Brunei ni igihugu kitagira umwenda n’umwe, mu bintu by’ingenzi bikinjiriza harimo amavuta na gazi, ikindi cy’ingenzi ni ubuhinzi n’ubukerarugendo.

4.Singapore:  Umusaruro mbumbe ungana miliyoni 90,530$.
Ibintu by’ingenzi bibumbatiye ubukungu bw’igihugu cya Sigapore harimo amavuta, ubukerarugendo.

3.Luxembourg:  Umusaruro mbumbe ungana na Miliyoni 109,190 z’amadolari ya Amerika. Luxembourg nicyo gihugu gifite umubare muto w’abashomeri ku Isi, ubukungu bw’igihugu cya Luxembourg ahanini bushingiye kU bukerarugendo.

2.Macau: Aka ni agace kametse ku Bushinwa ariko kigenga, umusaruro mbumbe ungana Miliyoni 114,430 z’amadolari ya Amerika. Gituwe n’ibihumbi 651 by’abaturage, ibintu by’ingenzi bibumbatiye ubukungu bwa Macau harimo ubukerarugendo, Amahoteli ndetse n’uruganda rw’imyenda.

1.Qatar:  Iza ku mwanya wa mbere n’umusaruro mbumbe ungana na miliyoni 124,930 z’amadolari ya amerika. Qatar ni kimwe mu bihugu bikize ku Isi,  ibintu by’ingenzi bibumbatiye ubukungu bwa Qatar ni ubucukuzi bwa peteroli n’amavuta, ibi ubwabyo bikaba byinjiza umusaruro ungana na 70% by’umusaruro w’igihugu ku mwaka. Qatar iza mu bihugu 50 bituwe n’umubare muto w’abaturage ku isi.

 K.Aline@Bwiza.com

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *