Ibiro by’ubugenzacyaha bizwi cyane muri Amerika nka FBI byakoze urutonde rw’ibihugu 20 byibasiwe cyane n’ibyaha by’ikoranabuhanga, harimo n’ibihugu 2 bya Afurika.
Imibare yihariye ya Leta ushobora kuyisanga muri Raporo y’ibyaha byo kuri interineti ya 2020 ikubiyemo amakuru ku birego 791.790 by’ibyaha bikorerwa kuri interineti, aho byiyongereyeho ibirego 300.000 ugereranije na 2019.
Igihombo kivugwa nacyo cyarenze miliyari 4.2 z’amadolari nk’uko iyi nkuru dukesha Afrikbuzz ikomeza ivuga
Afurika y’Epfo yashyizwe ku mwanya wa gatandatu n’abakorewe icyaha 1.754 mu gihe Nigeria ari 443 bakorewe ibyaha. Ibihugu nka Pakisitani, u Bushinwa, Colombia na Hong Kong biza imbere ya Nigeria.
Uburiganya kutishyura / kudatanga ibyaguzwe no kwambura abantu ni byo byaha bitatu bya mbere byavuzwe n’abahohotewe mu 2020, kandi byanagaragaye ko abahohotewe batakaje amafaranga menshi kubera uburiganya bw’abakoreshaga email z’ababigize umwuga, kubeshywa urukundo, icyizere hamwe n’uburiganya bw’ishoramari.
Dore ibihugu 20 byibasiwe cyane kurusha ibindi
U Bwongereza
Canada
U Buhinde
U Bugiliki
Australia
Afurika y’Epfo
U Bufaransa
U Budage
Mexique
U Bubiligi
Brésil
Philippines
U Butaliyani
Espagne
U Buholandi
Nigeria
Pakistan
U Bushinwa
Colombia
Hong Kong
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


