Ibihugu bitanu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), birateganya gutangaza gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira bangiwe ubusabe bw’ubuhungiro, bakajyanwa mu kigo kizwi nka “return hub”.
U Budage, Autriche, u Bugereki, Denmark n’u Buholandi ni byo byatangaje muri Nzeri 2026 ko biri gukorana mu gushaka igihugu kitari muri EU cyakwakira ibyo bigo, bigamije kwakira abantu bafite ibyemezo byo gusubizwa mu bihugu bakomokamo.
Reuters ivuga ko amasezerano hagati y’ibi bihugu n’u Rwanda ateganyijwe gutangarizwa i Vienne muri Autriche kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, akaba ije nyuma y’uko EU yemeye amategeko mashya agenga iyoherezwa ry’abimukira.
Aya mategeko atuma ibihugu bigize EU bishobora gushinga “return hubs” hanze ya EU, aho umuntu ushobora kuba yaramaze gufatirwa umwanzuro wo kwirukanwa i Burayi ashobora koherezwa mu gihe hategerejwe ko asubizwa mu gihugu cye.
Gahunda iteganyijwe hagati y’ibi bihugu bitanu itandukanye na gahunda u Bwongereza bwari bwarateguye yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro, kuko gahunda y’u Bwongereza yari ikubiyemo n’abasabaga ubuhungiro bari batararangiza inzira zo gusuzuma ubusabe bwabo, mu gihe iyi gahunda nshya y’ibihugu bya EU ireba abamaze gukoresha inzira zose z’amategeko zo gushaka uburenganzira bwo kuguma muri EU.
Ibihugu bishyigikiye “return hubs” bivuga ko intego nyamukuru ari uguca intege abantu bashaka kujya i Burayi banyuze mu nzira zitemewe.
Abasesenguzi n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu icyakora bagaragaza impungenge ku buryo iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa.
Céline Mias, uhagarariye Danish Refugee Council ku rwego rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yabajije uwazabazwa inshingano mu gihe uburenganzira bw’umuntu woherejwe mu kindi gihugu bwaba bwahutajwe, ndetse n’uburyo uwo muntu azabona ubutabera.
Inama y’u Burayi ishinzwe uburenganzira bwa muntu na demokarasi na yo muri Nyakanga yavuze ko “return hubs” zishobora guteza ingaruka zikomeye ku burenganzira bwa muntu.
U Rwanda rumaze igihe rugaragazwa nk’igihugu cyashobora kwakira abimukira boherezwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi.
Muri Nzeri, abadepite babiri bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi basuye Kigali, berekwa ibikorwaremezo byari byarateganyirijwe gahunda y’u Bwongereza, harimo n’inyubako yari kuzacumbikira abimukira.
Mbere yaho, u Rwanda rwari rwaragiranye amasezerano n’u Bwongereza yo kwakira abasaba ubuhungiro bagombaga koherezwa n’icyo gihugu, ariko gahunda iza gusubikwa nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza ruyise itubahirije amategeko mu 2023.
U Rwanda rwari rwarateganyije kwakira abo bimukira muri Kigali.
Ku ruhande rwa Amerika, u Rwanda na rwo rwatangiye kwakira abimukira boherejwe n’iki gihugu hashingiwe ku masezerano yemerera Amerika kohereza mu Rwanda abantu bagera kuri 250.
Gahunda y’ibihugu bitanu bya EU iza mu gihe ibihugu byinshi by’i Burayi biri kongera ingufu mu kugabanya abimukira babyinjiramo mu buryo butemewe no kwihutisha isubizwa ry’abadafite uburenganzira bwo kuguma ku mugabane w’u Burayi.
Muri Nzeri, Autriche, u Budage, Denmark, u Bugereki n’u Buholandi byari byatangaje ko bishaka ko “return hub” ya mbere ikorera hanze ya EU itangira gukora mu 2027.
Nubwo iyi gahunda igiye gutangazwa nk’umushinga uhuriweho n’ibihugu bitanu, hari impaka ku buryo izubahiriza uburenganzira bw’abimukira, cyane cyane aboherezwa mu gihugu badafite aho bahuriye na cyo.
Abashyigikiye iyi gahunda bo bavuga ko igomba gukorwa hubahirijwe amategeko ya EU n’amategeko mpuzamahanga.
Mu gihe u Rwanda ruri kuvugwa nk’igihugu kizakira iyi gahunda, ibisobanuro birambuye ku mubare w’abimukira bazajya boherezwa, igihe bazamara n’ibyo u Rwanda ruzahabwa mu rwego rw’imari cyangwa ubundi bufasha ntibiratangazwa ku mugaragaro.


