Urutonde rw’ibihugu bitanu bifite igisirikare cya ntakigenda mu Burayi rushingiye ku rutonde rwa Global Firepower rwa 2020. Urutonde rwakozwe hashingiwe ku bipimo by’ingufu nabyo bigendera ku bipimo byinshi biranga imikorere y’ingabo z’igihugu runaka.
1 – Bosnia and Herzegovina

Igihugu cya Bosnia na Herzegovina kiza ku mwanya wa 133 mu bihugu 138.
Kuva mu 2010 gisaba kuba umunyamuryango wa NATO, ariko kugeza ubu ntabwo kiremererwa.
Gifite abasirikare 10,000 n’inkeragutabara 6,000. Ingengo y’imari gishora mu gisirikare ni miliyoni 165$.
2 –Macedonia y’Amajyaruguru
Iza ku mwanya wa 127 mu bihugu 138;
Ifite abasirikare 8,000

Ku itariki ya 27 Werurwe 2020 nibwo yabaye umunyamuryango wa NATO. Ifite ibitwaro bya muzinga bitarenga 100 ndetse n’imodoka z’intambara z’imitamenwa zigera muri 50 ziganjemo izakorewe mu Burusiya kubw’Abasoviyete.
Nta gisirikare cyo mu kirere ifite gikanganye ndetse ifite igisirikare cyo mu mazi gifite amato abiri gusa nayo ashinzwe kurinda inkombe.
3 – Montenegro

Iza ku mwanya wa 123 mu bihugu 138.
Ifite abasirikare 2,260 kandi kimwe cya kabiri cyabo ni ba ofisiye
Ni umunyamuryango wa NATO kuva mu 2017.
Ingabo zirwanira ku butaka ntizifite ibimodoka by’imitamenwa biremereye (Tanks) ariko gifite imodoka z’intambara zisanzwe z’imitamenwa zigera mu ijana. Gifite kandi ibitwaro bya muzinga mbarwa.
Igisirikare kirwanira mu mazi gifite amato 4 arimo frigates 2 na missile boats 2. Nta ndege y’indwanyi gifite.
4 – Estonia
Iza ku mwanya wa 119 mu bihugu 138.
Ifite abasirikare 6400 n’inkeragutabara ibihumbi 60.

Estonia ariko ni umunyamuryango wa NATO kuva mu 2004. Igisirikare cyayo kigizwe n’ingabo zirwanira ku butaka, mu kirere no mu mazi.
Nta modoka z’intambara ziremereye z’imitamenwa ifite usibye imodoka zisanzwe z’imitamenwa zitwara ingabo n’iz’urugamba zigera ku 150 kongera ibitwaro bya muzinga bigera mu 100.
Igisirikare cyo mu kirere gifite indege 2 zitwara ibikoresho n’abasirikare na kajugujugu zigera muri enye. Igisirikare cyo mu mazi gifite amato 3 ashinzwe gutegura za mine (minesweepers) zo mu mazi n’ubwato bumwe bw’irondo.
5 – Moldova

Iza ku mwanya wa 112 mu bihugu 138.
Ifite abasirikare 5100 n’inkeragutabara ibihumbi 60.
Moldova nta muryango n’umwe w’ubwirinzi ibereye umunyamuryango kandi ingengo y’imari ishora mu gisirikare ntirenze miliyoni 30 z’amadolari.
Ifite igisirikare cyo ku butaka n’icyo mu kirere. Abagera kuri 800 ni bo bari mu gisirikare cyo mu kirere gifite kajugujugu 6 zo mu bwoko bwa Mi-8, indege 3 z’ubwikorezi n’eshatu zo gutoza. Nta ndege z’indwanyi ifite, ariko ifite intwaro z’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere zo mu bwoko bwa S-125 eshatu. Igisirikare cyo ku butaka gifite za muzinga mbarwa, imodoka z’imitamenwa zoroheje, ariko nta bifaru biremereye (tanks) ifite.



4 Responses
Ibihugu 5 byo mu Burayi bifite igisirikare cya cyabakanga
Nonese sinduzi byose ari izahoze ari Leta zo mu cyahoze ari Yougoslavia? ubwo nyine biragaraga ko kuva yasenyuka itariyubaka!
Ibihugu 5 byo mu Burayi bifite igisirikare cya cyabakanga
Nonese sinduzi byose ari izahoze ari Leta zo mu cyahoze ari Yougoslavia? ubwo nyine biragaraga ko kuva yasenyuka itariyubaka!
Ibihugu 5 byo mu Burayi bifite igisirikare cya cyabakanga
Bashyiremo akabaraga2
Ibihugu 5 byo mu Burayi bifite igisirikare cya cyabakanga
Bashyiremo akabaraga2