Mu Buyapani mu mujyi wa i Heroshima hateraniye inama y’ibihugu 7 bikize kuruta ibindi ku isi, yiga ku bihano bishya bigiye kongera gufatira igihugu cy’Uburusiya nyuma yo gushoza intambara kuri Ukraine.
Ibi bihano bigiye guhabwa Uburusiya mu rwego rwo kugirango buhagarike intambara.Bije byiyongera ku bindi iki gihugu cyafatiwe.
Kugeza ubu Uburusiya ni bwo buza ku isonga mu bihugu byahawe ibihano bikarishye kurusha ibindi bihugu byose byo ku isi. Ariko, harakibazwa ku kuntu ibyo bihano byagize ingaruka zigaragara ku Burusiya.
Charles Michel,Perezida w’Akanama k’ibihugu by’ubumwe bw’Uburayi yavuze ko icyari kigamijwe ari ukubona Uburusiya buzahazwa n’ibihano bwashyiriweho atari ibihugu bigomba kubishyira mu bikorwa.
Kimwe mu bihano bishobora kwiyongera ku bisanzwe, ni uguhagarika diyama ifite agaciro ka miliyari 4 z’amadorari Uburusiya bwohereza hanze yabwo buri mwaka.
Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine, byitezwe ko aza gushimangira impamvu zo gukarishya ibihano bishya ku Burusiya mu rwego rwo kurangiza intambara igihugu cye kimazemo umwaka urenga kirwana n’Uburusiya.
Perezida w’Ubumwe bw’Uburayi Ursula von der Leyen, we yavuze ko ikindi bazakora ari ukubuza Uburusiya kugira ikoranabuhanga riteye imbere nk’igihugu gikize, no gukumira ikorwa ry’ibikoresho by’intambara.
Gufatirwa ibihano ku Burusiya, bikomeje kubukoma mu nkokora kuko kugeza ubu ntibubasha gukora intwaro z’intambara , ikindi kandi n’uko amabanki yatangiye guhura n’ibihombo.


