tanzania.jpg

Ibihugu bitatu bituranye n’u Rwanda mu bikoresha amarozi cyane muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Afurika umugabane utuwe n’ikiremwa muntu cyirabura. Bavuga ko Afurika ariho iwabo w’abantu, ibi bishingirwa ku kuba umuntu bikekwako akuze kurusha abandi yarasanzwe mu burasirazuba bwa Afurika (Tanzania)

Uhereye mu mateka y’Uyu mugabane ufite byinshi wihariye utasanga ahandi, hari ubwoko bw’abantu bushinzwe kurebera abandi ahazaza no kubahuza n’imana mu buryo bwifashisah imabaraga zidasanzwe.

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ibihugu bya Afurika bigitsimbaraye ku migenzo gakondo nk’ubupfumu n’amarozi abenshi bita (Juju).

9. Tanzania

tanzania.jpg

Tanzania ni igihugu giherereye mu Burasirazubabwa Afurika. Ni igihugu gituwe n’abaturage barenga miliyoni 50 bose bafite imyemerere itandukanye. Aha muri Tanzania hari igice cy’abantu cyizera ubupfumu, aho bavuga ko bifashisha abantu bafite ubumuga bw’uruhu (Albinos) mu gushyira mu bikorwa imigenzo yabo. Iyi ni na yo mpamvu bene ubu bwoko bw’abantu bafite ubumuga bw’uruhu muri Tanzania bwibasirwa ahanini baba bagamije kubica no kubakoresha nk’ibitambo mu migenzo y’ubupfumu.

Icukumbura ryakozwe na BBC rivuga ko muri Tanzania abantu 600 bafite ubumuga bw’uruhu bishwe hagati ya 2011 na 2014 bagatangwamo ibitambo .

8. Gambia:

gambia.jpg

Gambia bivugwa ko ari igihugu giteye ubwoba kukibamo. Iherereye mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’Afurika, bikavugwa ko ku butegetsi bwa Yahya Jammeh byasaga naho byemewe gukoresha imbaraga z’ubupfumu. Binavugwa ko Yahya Jammeh ubwe yakoreshaga imbaraga z’amarozi mu kwikiza abavuga nabi ubutegetsi bwe.

Mu mwaka 2013 aha muri Gambia hafashwe abantu barenga 1000 bashinjwa gukoresha amarozi, muri bo batandatu bivugwa ko biciwe muri gereza bahawe imwe mu miti bakoreshaga baroga abandi ku gahato n’abashinzwe umutekano.

7. Uganda:

uganda.jpg

Uganda iza mu rutonde rw’ibihugu bikoresha amarozi cyane muri Afurika. Aha muri Uganda hari uduce tumwe na tumwe usanga kuroga no gukoresha imbaraga z’ubukonikoni ari umuco gakondo wabo. N’ubwo muri Uganda bakoresha amarozi nk’umuco karande wabo, hari itegeko rihana umuntu wese uhamijwe icyaha cyo gukoresha ubupfumu cyangwa amarozi agamije guhemukira mugenzi we.

6. Ghana:

ghana.jpg

Ghana ni igihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika. Impamvu Ghana yashyizwe kuri uru rutonde ifitanye isano n’inkuru yanditswe n’ikinyamakuru the Guardian ivuga ko mu mwaka 2010 hari umukecuru w’imyaka 72, wabonwe n’abaturanyi agendera mu kirere nta kintu na kimwe afasheho. Amaze kugera hasi abaturanyi be batandatu baramwubiriye bamutera atabizi baramwica. Abo bagabo bamwishe babwiye urukiko ko bamwiboneye agendera mu kirere nyamara, bari bamaze iminsi myinshi bamukekaho kuroga abagize imiryango yabo.

5. RDC

drc.jpg

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo izwiho kuba ari igihugu gipfusha umubare munini w’abantu bishwe n’uburozi. Iki gihugu gifite umwihariko aho abarozi baho bibanda cyane ku bana bato. Mu mwaka 2013 honyine, abana bagera ku 50,000 bararozwe . Muri 50,000 bamwe barapfuye abandi baba mu buribwe budakira harimo no kumugara zimwe mu ngingo z’umubiri.

4. Kenya:

kenya.jpg

Abapfumu n’abarozi bo muri Kenya bivugwa ko bibanda cyane ku miti itanga amahirwe mu kubona amafaranga. Muri Kenya usanga ahari nk’ibinyamakuru byamamaza umupfumu runaka bivuga ko atuma uwabuze akazi akabona, uwabuze amafaranga ayabona, n’uwahuye n’ibihombo muri bucuruzi yunguka.

Aha muri Kenya abapfumu gakondo bigeze gutanga ikirego muri Leta bavuga ko hari ababiyitirira bakambura abaturage bababeshya ko ari abavuzi nyamara ntabyo bazi. Bivugwa ko muri Kenya kugira ngo ubonane n’umupfumu waho umushakaho ubufasha wishyura amashilingi 600 akoreshwa muri iki gihugu.

3. Malawi:

malawi.jpg

Mu gihugu cya Malawi hari uturere tubiri tuzwiho gutera imbere mu bijyanye n’ubupfumu. Bivugwa ko abatuye muri utu turere hafi ya bose bafite imbaraga zidasanzwe mu muvuduko (Teleportation), aho umwe ngo ashobora kuva Malawi akerekeza New York Muri Amerika akanagaruka mu gihe kitagera ku segonda 1.

Igitangaje kuri utwo duce ni uko usanga nta muntu n’umwe uba warize, gusa bakaba barakataje mu iterambere bigeze aho.

2. Zambia

zanbia.jpg

Umuturage w’umunyamahanga iyo akigera muri Zambia ahita yibonera neza ko hari imbaraga za gipfumu. Uwitwa Heather w’umunya Canada yatanze ubuhamya aho yavuze ko muri Zambia yabonye umupfumu akiza umuntu wari ufite ubumuga bw’ingingo, amaze kubonana n’umupfumu yahise akira atangira kwigenza.

1. Nigeria:

nigeria.jpg

Nigeria nicyo gihugu bivugwa ko gihiga ibindi muri Afurika mu kugira abapfumu benshi no gukoresha amarozi.

Aha muri Nigeria usanga ngo n’urubyiruko rukora imigenzo ya gipfumu mu buryo bweruye .

Abenshi mu bapfumu bo muri iki gihugu bazwiho ko batanga imiti ituma abantu bakennye babona ubutunzi mu buryo bwihuse.

Igitangaje ariko ngo ni uko muri iki gihugu abapfumu baho baka ibitambo bikomeye aho kugirango ubone amafaranga bagutegeka kwica umwe mu bagize umuryango wawe( Nyoko, So, cyangwa bene nyoko )

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ibihugu bitatu bituranye n’u Rwanda mu bikoresha amarozi cyane muri Afurika
    Afrika ni abarozi gusa kweli.

  2. Ibihugu bitatu bituranye n’u Rwanda mu bikoresha amarozi cyane muri Afurika
    Afrika ni abarozi gusa kweli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *