Muri Nzeri 1939, u Bwongereza bwinjiye mu cyabaye intambara ikomeye yabaye ku Isi kugeza ubu, Ku ya 8 Ukuboza 1941 Amerika yari yirinze kwivanga mu ntambara na yo yayinjiyemo nyuma yo guterwa n’u Buyapani nk’uko tubikesha WorldAtlas.
1. Intambara ya kabiri y’isi yose yari intambara hagati y’amatsinda abiri y’ibihugu
Uruhande rumwe (Allies), rwari rugizwe n’ibihugu bikomeye byishyize hamwe u Bwongereza, u Bufaransa, u Burusiya, u Bushinwa na Amerika ruhanganye n’urundi (Axis) rugizwe n’u Budage, u Butaliyani n’u Buyapani.
2. Mbere y’intambara ya kabiri y’isi yose, u Budage bwategekwaga n’umugabo witwa Adolf Hitler
Afatanije n’ishyaka rya Nazi, yashakaga ko u Budage buyobora u Burayi. Kugira ngo barusheho kugira ubutaka n’imbaraga nyinshi, ku ya 1 Nzeri 1939 ingabo z’Abadage zateye Pologne. Hitler yanze guhagarika igitero, u Bwongereza n’u Bufaransa bitangaza intambara ku Budage, Intambara ya Kabiri y’Isi Yose iratangira.
3. Mu gihe cy’intambara, Ingabo z’Abadage zateye imbere zinjira mu Burayi
Mu cyi cyo mu 1941 bari bateye u Bufaransa, u Bubiligi, u Buholandi, Luxembourg, Danemark, Norvege, u Bugereki, Yugosilaviya na Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete (USSR).
4. Amamiliyoni y’Abadage barafunzwe baricwa kubera ko badahuje n’ishusho y’Umudage ‘utunganye’
Hitler yashakaga gukora icyo yibwiraga ko ari “ubwoko bwiza” kandi bukomeye, no mu Ishyaka rya Nazi, ibi byashyize ku ruhande amatsinda amwe, nk’Abayahudi, abantu bakomotse mu majyepfo ya Aziya mbere yo gukwira Burayi no muri Amerika y’amajyepfo n’iy’amajyaruguru n’abafite ubumuga bwo mu mutwe no ku mubiri. Mu rwego rwo gutsemba “ubwoko bw’umwanzi” hanze y’u Budage, ibyo byiciro byaratotejwe mu bihugu Ingabo z’Abadage zanyuragamo.
5. Itsinda ryibasiwe cyane n’Abanazi ni Abayahudi
Abayahudi bagera kuri miliyoni esheshatu bishwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose muri kimwe mu bintu biteye ubwoba byabayeho mu mateka kiswe Holocaust (Jenoside yakorewe Abayahudi). Ivanguramoko mu bitekerezo bye, Hitler yashinje Abayahudi kuba intandaro yo kuba u Budage bwaratsinzwe mu Ntambara ya Mbere y’Isi kandi avuga ko ari akaga ku Badage ndetse na sosiyete.
6. Muri icyo gihe u Budage bwaharaniraga gutegeka u Burayi, u Buyapani bushaka kuyobora Aziya na Pasifika
Mu 1937 (mbere y’uko Intambara ya Kabiri y’Isi Yose itangira ku mugaragaro) iyobowe n’Umwami w’abami Hirohito, u Buyapani bwateye u Bushinwa, bituma ibihugu byombi bijya mu ntambara.
7. Amerika ntiyinjiye mu ntambara kugeza mu 1941, igihe u Buyapani bwayiteraga
ku birindiro byabo byo mu mazi kuri Pearl Harbour muri Hawaii. Ku ya 8 Ukuboza 1941 (bukeye bwaho), Amerika yatangaje Intambara yo kurwanya u Buyapani ndetse n’inshuti zabwo z’Abadage.
8. Ibihugu bimwe byakomeje ‘kutagira aho bibogamiye’ mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose
Ibihugu nk’ibi byari Espagne, Suede n’u Busuwisi, byahisemo kutagira uruhande byegamiraho.
9. Abadage bitanze ku ya 8 Gicurasi 1945
Mu 1944, ingabo zishyize hamwe zambutse u Bwongereza kugira ngo zibohoze u Bufaransa ku ngoyi y’ubutegetsi bw’Abanazi. Umwaka umwe, nyuma yaho izi ngabo zateye u Budage, zihatira Abadage kwiyamanika.
Nyuma y’ibitero bya kirimbuzi byibasiye imigi minini y’u Buyapani ya Hiroshima na Nagasaki, Abayapani nabo bwishyize mu maboko y’ingabo zishyize hamwe muri Kanama muri uwo mwaka. Intambara ya Kabiri y’Isi yose yari irangiye.
10. Abantu bagera kuri miliyoni 64 bapfiriye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose
Aba bantu barenze abaturage bose b’u Bwongereza (England).


