G9vmY07WoAA7UdV

Ibihuha by’itoroka rya Bunyoni ryatumye asubizwa mu Bitaro bya Gitega ikubagahu

Sangiza iyi nkuru

Ibyitwa ibihuha bivugwa ko byakwirakwijwe na General Ndayiziga biherutse gutuma Gen. Alain-Guillaume Bunyoni asubizwa mu Bitaro bya Gitega ikubagahu, nubwo bivugwa ko ubuzima bwe bukimeze nabi.

Amakuru akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko General Ndayiziga yatanze amakuru y’ibinyoma avuga ko Bunyoni ateganya gutoroka.

Aya makuru yabanje kumenyeshwa umuyobozi mukuru w’ubutasi mu ntara ya Gitega, hanyuma ayashyikiriza uwitwa Mukuna.

G9vlZycWsAA8Srv
General Ndayiziga

Hashingiwe kuri ibi, bivugwa ko hatanzwe itegeko ryihutirwa ryo guhita basubiza i Gitega General Bunyoni wari uherutse koherezwa mu Bitaro byigenga bya Kira i Bujumbura arembye.

Iperereza ryakurikiyeho ryanzuye ko ari ibihuha bidafite ishingiro kandi bakurikiranye inkomoko y’ayo makuru basanga yaturutse kuri General Ndayiziga.

Kuva icyo gihe, umuyobozi wungirije ushinzwe iperereza muri Gitega yagiye anengwa cyane n’abasirikare bakuru, bamushinja kuba yaratanze amakuru adafite gihamya kandi yagira ingaruka zikomeye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *