Ibikomo bibiri bya diyama by’uwahoze ari umwamikazi w’u Bufaransa, Marie Antoinette, byari byarasohowe mu gihugu mu buryo bwa magendu mbere yo gucibwa umutwe hakoreshejwe Guillotine mu gihe cy’Impinduramatwara y’Abafaransa, byinjije inshuro zirenga ebyiri z’igiciro byari byaragenewe muri cyamunara mu Busuwisi.
Ibikomo biremereye byo mu kinyejana cya 18 bigizwe na diyama byari byahawe agaciro kari hagati ya miliyoni 2 na miliyoni 4 z’amafaranga y’u Busuwisi. Ariko mu ijoro ryo kuwa Kabiri ushize byarangiye mu ipiganwa biguzwe Miliyoni 7,2 Z’Amayero, hafi miliyari 8,5 z’Amanyarwanda.
Ibi bikomo bikaba byaraguzwe n’umuntu utaramenyekanye wapiganwaga akoresheje telephone nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Amafaranga angana gutya yatanzwe kuri ibyo bikomo yerekana ubushake bugenda bwiyongera mu kwibikaho imitako n’imyambaro by’uwahoze ari Umwamikazi w’u Bufaransa.
Inzu ya Christie yateje cyamunara ivuga ko ibi bikomo ari bimwe mu bisigisigi bya nyuma bisigaye by’ubutunzi bw’Umwamikazi Marie Antoinette byari bisigaye biri kugurishwa.
Umuyobozi wa Christie mu Burayi, François Curiel, yagize ati: “Imyambarire ye isobanura ubwiza budasanzwe bwa Versailles: bukungahaye kandi bwubahwa.”

Umwamikazi ukiri muto ukunda imikufi irabagirana
Umwamikazi wavukiye muri Autriche yari afite imyaka 14 gusa ubwo yashyingirwaga Umwami Louis XVI mu 1774, aza gukoresha ibyo bikomo nyuma y’imyaka ibiri.
Igihe Umwami Louis XVI, Marie Antoinette n’abana babo bageragezaga guhunga Impinduramatwara y’u Bufaransa muri Werurwe 1791, umwamikazi yasohoye mu buryo bwa magendu ibyo bikomo bye bikoze mu mabuye y’agaciro ya diyama, bisohorwa mu gasanduku gakoze mu biti bishyikirizwa uwari Ambasaderi wa Autriche i Buruseli.
Byaje guhabwa abo mu muryango wa Antoinette muri Autriche nyuma biza kuragwa umukobwa we n’umwana we rukumbi warokotse witwa Marie Therese nyuma yo gusohoka muri gereza mu 1795.
Ibi bikomo byagumye mu muryango w’ibwami mu gihe cy’imyaka 200, Inzu ya Christie ikaba ivuga ko ari ubwa mbere byari bishyizwe mu cyamunara.
![]()
Marie Antoinette yishwe ku itariki ya 16 Ukwakira 1793 aciwe umutwe ku myaka 37 y’amavuko, mu gihe umugabo we, Umwami Louis XVI yari yishwe ku itariki ya 21 Mutarama 1973. Bose biciwe mu ruhame baciwe imitwe hakoreshejwe imashini ya Guillotine ubwabo bari baremeye ko ikoreshwa mu gihugu mu guhana abakatiwe igihano cy’urupfu


