Nyuma y’aho mu cyumweru gishize tubagejejeho igice cya mbere cy’Ibikorwa 10 bya gisirikare byagenze uko bitari byateguwe bikaza guteza ingaruka, isomere ibindi bikorwa bitanu byari bisigaye nk’uko dukomeza tubikesha urubuga rwa Wonderlist.
- Ubwicanyi bwabereye Ma’a lot (Ma’a lot Massacre)
Igihugu cya Israel cyagiye cyibasirwa n’ibikorwa by’iterabwoba kuva cyashingwa mu 1948. Ibi byatumye iki gihugu umutwe w’ingabo zidasanzwe ushinzwe guhangana n’ibibazo nk’ibi byaturuka hanze cyangwa imbere mu gihugu. Uyu mutwe ukaba wariswe “Sayeret Matkal”.
Mu bikorwa bya mbere uyu mutwe wakoze, harimo icyari kigamije kubohoza imbohe zari zifungiye mu majyaruguru ya Israel ahitwa Ma’a lot. Icyo gihe ibyihebe by’Abanyapalestina byafashe bugwate abantu 115 bisaba Israel kurekura imfungwa z’Abanyapalestina yari ifite.

Nyuma yo gupanga neza mu bwitonzi, Abakomando ba Sayaret Matkal bigabanyijemo amatsinda abiri batera inyubako yari irimo izo mbohe. Kubw’ibyago ariko, abasirikare bo mu itsinda rya mbere bananije irindi tsinda ryagombaga kwita ku muyobozi w’ibyihebe. Nubwo ibi byihebe byose byarasiwe mu guhererekanya amasasu kwabaye, umuyobozi wabyo we yabashije kwica imbohe nyinshi zari zafashwe akoresheje grenade n’imbunda ya machine gun yari afite mbere y’uko yicwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mbohe zose zari zafashwe, izigera kuri 25 zaguye muri icyo gikorwa kongeraho ibyihebe bitatu. Nyuma yahoo, Israel yagize umujinya ijya kwihorera irasa ku bigo ibyihebe byitorezagamo muri Liban. Iki gikorwa kandi cyatumye Hashingwa umutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba mu gipolisi cya Israel ngo uzajye ukumira ibitero by’iterabwoba.
- Mamasapano Crash
Imitwe y’ingabo zidasanzwe (Special Forces) ikunze kwitabazwa mu bihe bikomeye mu bihugu bikunze kurangwamo amakimbirane imbere. Urugero rutangwa ni urw’umutwe wa Special Forces wo muri Philippines uzwi nka Special Action Force wakunze kwigaragaza uhangana n’abakomunisiti n’intagondwa z’Abayisilamu bakunze guhangayikisha igihugu.
Uyu mutwe rero waje kwamamara ku isi yose ubwo watakazaga abakomando 44 bose mu gikorwa bari batumwemo. Nyuma nibwo haje gutangazwa ko aba baguye mu gico cy’abarwanyi ubusanzwe bari bashyigikiye leta.

Bivugwa ko icyabiteye ari ukunanirwa guhuza ibikorwa ndetse ngo no kwivanga k’umupolisi wari wirukanwe muri iki gikorwa bigatuma guverinoma ibura abasirikare kabuhariwe igihugu cyari gifite. Nyuma y’iminsi micye, ibyihebe byari bigiye guterwa icyo gihe, n’ubundi byishwe n’abagize uyu mutwe bahorera bagenzi babo.
- Igitero ku nyubako za Bin Laden (Raid on Bin Laden’s Compound)
Iki gikorwa cyateguwe kigashyirwa mu bikorwa n’umutwe udasanzwe w’abakomando ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzwi nka Navy Seals, burya ngo ntabwo cyagenze nk’uko benshi babyibwira. Ibanga rikomeye iki gikorwa cyakozwemo ngo naryo riri mu byatumye kiba kibi.
Bivugwa ko aba Navy Seals 24 begereye aho Bin laden yari yihishe baturutse muri Afghanistan bari muri kajugujugu 2 zo mu bwoko bwa Blackhawk ariko zari zahinduwe ku buryo moteri zazo zidasohora urusaku ndetse na radars ntizibe zabasha kuzibona. Ariko ubwo izi kajugujugu zari zegereye iyi nyubako Bin Laden yari arimo, imwe muri zo yagize itya ikora impanuka pilote yananiwe kuyigenzura igwa mu gipangu ariko nta musirikare wayiguyemo.

Aba basirikare rero ngo bahise bakora icyari cyabajyanye bica Osama Bin Laden ndetse babona inyandiko zitandukanye zirebana na Al Qaida, ariko ya ndege yaguye izana ibindi bibazo bibiri by’ingenzi bitari byateguwe. Icya mbere nuko indi kajugujugu yagombaga kwitabazwa bibaye ngombwa, yo itari yahinduwe nk’ebyiri za mbere ku buryo urusaku rwayo rwashoboraga kumvikana, icya kabiri kikaba ko iyo ndege yaguye yagombaga gusenywa kugirango hatazagira amabanga y’ubu butumwa bazayikuramo, ibintu kandi ngo bitari gushoboka ko bikorwa bucece kandi byashoboraga gutuma ikigo cya gisirikare cyari hafi aho kitari bwamenye icyabaye kibimenya.
Nubwo bimeze gutyo, ngo ukuntu iki gikorwa cyakozwe vuba vuba na none cyatumye ingabo za Pakistan zitinda gutabara. Ngo mbere y’uko indege y’intambara yo mu bwoko bwa F-16 y’igisirikare cya Pakistan ihagera, kajugujugu zari zicyuye Abanyamerika zitwaye n’umurambo wa Bin Laden zari zigeze kure zisubira muri Afghanistan.
2.Imbohe zari zafatiwe mu ikinamico muri Moscow (Moscow Theater Hostage Crisis)
Gushaka kuba mpatsibihugu ku bihugu byahoze bibarizwa muri Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti kw’u Burusiya ngo kwatumye iki gihugu mu myaka yashize kibasirwa n’ibitero by’iterabwoba bya hato na hato.
Kimwe muri ibi bitero kandi cyaguyemo abantu benshi cyabaye mu 2002 ubwo itsinda ry’Abanya-Chechnya bitwaje ibirwanisho bigaruriraga icyumba cy’ikinamico cya Dubrovka mu mujyi wa Moscow bagafata bugwate abantu 850 barangiza bagasaba u Burusiya kuva muri Chechnya.
Perezida Vradimir nk’uko azwi, yanze ubusabe bw’ibyihebe, ahubwo ategeka umutwe udasanzwe w’ingabo uzwi nka Spetsnaz ndetse n’Ibiro bishinzwe ubugenzacyaha bizwi nka FSB wagereranya na FBI yo muri Amerika, kugaba igitero muri iyi nyubako bifashishije imyuka ya gaz.

Iki cyemezo cya Putin cyagize ingaruka zikomeye kuko cyaguyemo imbohe zigera ku 130 zose zizize iyi myuka ubundi byari byapanzwe ko iri buce integer ba rushimusi. Nyuma y’ibi, guverinoma byabaye ngombwa ko itanga ibisobanuro yihagararaho kuri iki cyemezo ivuga ko yabitewe nuko yari yatangiye kwakira amakuru y’uko imbohe zatangiye kwicwa.
- Igikorwa cyo kubohoza imbohe z’Abanya-Israel muri Uganda (Operation Thunderbolt)
Muri Israel ngo si ibanga ko benshi mu banyapolitiki b’ingenzi muri iki gihugu baciye mu gisirikare, ngo bikaba bitanatangaje kuba benshi muri ba minisitiri b’intebe iki gihugu cyagize nabo bagiye banyura muri wa mutwe w’ingabo zidasanzwe uzwi nka Sayeret Matkal.
Uyu mutwe rero wagiye ugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare mu mateka ya Israel, muri ibyo hakaba harimo n’igikorwa cyo kubohoza imbohe z’Abanya-Israel zari zashimutiwe ku Kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda ubwo abagenzi 248 bari mu ndege ya Air France bashimutwaga n’ibyihebe indege bikayijyana ku kibuga cy’indege cya Entebbe.

Umutwe ugizwe n’abakomando 100 ba Israel waregeranyijwe ngo ujye kubohoza imbohe bivugwa ko zari zisigaye ari imbohe 106 nyuma y’uko nyinshi muri izi mbohe zo zitaturukaga muri Israel zo zari zarekuwe.
Aba bakomando bigiriye inama yo kugera kuri iki kibuga cy’indege bifashishije Benz Mercedes y’umukara yasaga nk’iya Idi Amin bashaka kujijisha abari barinze ikibuga, ariko aba bari barinze ikibuga bari bazi ko Idi Amin yahinduye asigaye akoresha Benz y’umweru barasa kuri iyi benz yari izanywe n’abanya-Israel babonye ko bavumbuwe bakomeza birukira aho imbohe zari ziherereye.
Mu kurasana kwakurikiyeho abari bafashe imbohe batatu barishwe, ariko n’uwari uyoboye aba bakomando ba Israel, Yonatan Netanyahu, umuvandimwe wa Minisitiri w’Intebe Netanyahu nawe yicwa bari kuva ku kibuga cy’indege cya Entebbe. Nubwo byagenze gutyo ariko iri tsinda ry’abasirikare ryabashije kubohoza imbohe zose zari zisigaye rizisubiza muri Israel. Mu myaka yakurikiye iki gikorwa, cyaje no kujya kitwa Operation Yonatan mu rwego rwo guha icyubahiro uyu mukomando wakiguyemo.
Kanda hano usome inkuru bifitanye isano
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


