Ibimenyetso 6 byakwereka ko umukobwa mukundana yakwihebeye

Sangiza iyi nkuru

Umuntu kuba yagira umukunzi umukunda by’ukuri biba mu nzozi za buri wese winjiye mu rugendo rushya rw’urukundo, n’ubwo atari bose bigendekera bityo.

Nko ku basore, burya ngo kuba wasaba inkumi urukundo ikarukwemerera ntibihagije kuba wamwizera ko agukunda by’ukuri.

Impamvu hari umukobwa ushobora kugukundira amafaranga cyangwa hari indi nyungu runaka agukeneyeho, yamara kuyigeraho agahita akujugunya.

Ni muri uru rwego iyi nkuru igaruka ku bimenyetso bitandatu byakwereka umusore ko uwo bari kumwe mu rugendo rw’urukundo amukunda by’ukuri.

Agutera kumwenyura

Umukobwa wakwihebeye ashakisha uburyo bwihariye bwo gusabana nawe no kugusetsa.

Impamvu ni uko uwo mwari yemera ko umunezero n’ibyishimo byawe ari ngombwa nk’ibye. Niba umukunzi wawe akora ibyo bintu, ntuzamurekure.

Akwitwaraho neza

Umukobwa wakwihebeye yitwara neza kuri wowe kuko aba yumva ko uri uw’agaciro mu buzima bwe.

Aha kandi hazamo ubwoko bw’ubwitonzi umuntu agaragaza mu gihe afite amarangamutima.

Azagukoraho yitonze kandi aguhoberane igishyika. Aha uzumva ko ari we mukobwa wa nyawe mu gihe muzaba muri kumwe.

Agufasha mu iteraiterambere ryawe

Ibyishimo byo kugira umukunzi mwiza ni uko mwese mwaguka muri byose nta wusigaye inyuma.

Umukobwa ugukunda by’ukuri rero ngo akora uko ashoboye ngo utere imbere yaba ari mu buryo bw’amafaranga no mu bwenge. Urukundo ni igisobanuro kiza ku bakundana cyo kugera ku nzozi zabo.

Arakubaha

Niba umukobwa muri kumwe agukunda, azakubaha buri munsi. Azakomeza kukubaha nubwo mwatongana ndetse azaba atewe ishema nawe aho azatangira ku kwerekana mu nshuti ze za hafi n’izisanzwe no mu muryango we.

Agushyira imbere

Umukobwa ugukunda agushyira imbere muri byose ku buryo ashobora kuba ari kumwe n’inshuti ze akajya aguhamagara, ikindi azagaragaza ko muri mu rukundo buri munsi aho ari hose.

Ntazaterwa isoni no kukuvuga ndetse azanakora uko ashoboye kose ngo ugume uri imbere.

Agutega amatwi

Aha ngaha iyo muri kuganira agutega amatwi akumva icyo umubwira cyose kandi akanagitekerezaho.

Iyo muri kuganira ntabwo atuma uvuga wenyine ahubwo na we agira icyo avuga, ku byo wamuganirizagaho.

Iyo wamubwiye ibibazo byawe agerageza kuguha igisubizo ndetse n’iyo abonye utari kubyumva neza ashobora gufata iya mbere mukubicyemura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *