Igisirikare cya Israel (IDF) mu ijoro ryakeye cyagabye ibitero mu duce two mu majyepfo ya Gaza gikoresheje ibimodoka by’intambara.
IDF yavuze ko yagabye ibi bitero mu rwego rwo “gutegura intambwe ziri imbere muri iyi ntambara”, ndetse ko “byagabwe ku bigo bitari bike by’iterabwoba, ku bikorwa remezo no ku birindiro birasirwamo ibisasu bya misire benya ibimodoka by’intambara”.
Mu butumwa bw’amashusho iki gisirikare cyasohoye kuri uyu wa Kane, cyavuze ko nyuma ya biriya bitero “abasirikare bamaze gusubira inyuma, kandi ko bageze ku butaka bwa Israel.”
IDF yatangaje aya makuru nyuma y’amasaha make Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu atangaje ko Ingabo za Israel zicyitegura ibitero byo ku butaka, ariko akaba atatatanze ikintu na kimwe cyerekana aho iki gitero kizatangirira.


