Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi kuva mu 2005 mu gihugu cy’u Burundi, riherutse gutora Umunyamabanga Mukuru waryo mushya, umwanya waje ukuraho uwa perezida w’ishyaka wari usanzwe, ugahabwa Gen. Evariste Ndayishimiye. Ese uyu mugabo ni muntu ki? Ibintu bitanu by’ingenzi ukwiye kumumenyaho.
Azwiho kuba umuhanga mu kuvuga imbwirwaruhame zihumuriza
Umuyobozi mushya w’ishyaka CNDD yagiye akoresha amagambo agaragaza impinduka mu mivugire mu buyobozi bw’ishyaka nk’aho yigeze kugira ati: “Ikibazo cy’u Burundi ni kimwe: Ubukene” .
Mu gihe mugenzi we yasimbuye, Pascal Nyabenda, yari amaze igihe yibasira ibihugu byo mu Burayi no mu karere ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bose abafata nk’abari inyuma y’ibibazo bya politiki, imibanire n’ubukungu byugarije u Burundi, Evariste Ndayishimiye we asa nk’ushaka gushyira umupira hasi. Yagize ati: “Tugiye gukora akazi kazagarura icyizere cy’aba bafatanyabikorwa. Nibatubona ahagaragara, dukora, tuvuga rumwe ku iterambere ry’igihugu, bazatugarukira kandi badufashe gukomeza kujya imbere” , ibi akaba yarabitangaje kuwa 23 Kanama nyuma y’umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ye na Pascal Nyabenda kuri ubu ukuriye Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi.

Ni umugabo uvuga rikijyana
Evariste Ndayishimiye azwiho kuba yarabaye mu gatsiko gafunganye k’abajenerali bavuga rikijyana mu Burundi karimo; minisitiri w’umutekano Alain Guillaume Bunyoni, ndetse kakaba karahozemo nyakwigendera Gen. Adolphe Nshimirimana, wigeze gukurira inzego z’iperereza akaba yarishwe kuwa 02 Kanama 2015. Aba bantu uko ari batatu bakaba bafatwa n’abanenga ubutegetsi nk’abayoboye igihugu mu by’ukuri.
Ni umugabo bitoroshye kumenya ibye
Uyu mugabo bivugwa ko arangwa n’ibanga ridasanzwe, aho iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ikomeza ivuga ko mu gihe abagabo bakomeye mu Burundi bose bagiye banduza ibiganza byabo, Evariste Ndayishimiye afatwa nk’uwabashije kurinda izina rye akirinda kugaragara mu bintu byaryanduza nk’aho umwe mu bantu bavuganye n’iki kinyamakuru yagize ati: “Birakomeye kubona uruhare na ruto rwe muri za dosiye z’amaraso na ruswa byagaragaye mu myaka 10 ishize.”
Ni umugabo w’indwanyi
Ndayishimiye w’imyaka 48 uvuka muri Komini ya Giheta, mu Ntara ya Gitega, hagati mu Burundi, ni umwe mu bantu binjiye mu mutwe FDD bwa mbere. Mu 1995, ngo yarokotse igitero cyagabwe ku banyeshuri b’Abahutu ba Kaminuza y’u Burundi cyagabwe na bagenzi babo b’abanyeshuri b’abahezanguni b’Abatutsi, ahita yinjira mu mutwe wa FDD wafashe ibirwanisho nyuma y’iyicwa rya perezida Melchior Ndadaye mu mpera z’umwaka w’1993.
Mu myaka 10 y’intambara, Evariste yagiye agirwa komanda w’abarwanyi ba FDD mu duce dutandukanye, agenda azamuka mu ntera kugeza abaye umuyobozi w’ibiro bishinzwe gupanga no gutegura politiki y’urugamba.
Ni umugabo wakoze imirimo itandukanye
Mu 2003, ubwo CNDD-FDD yashyiraga umukono ku masezerano yo guhagarika intambara Evariste yatangiye kugira inshingano zitandukanye: Yabaye umugaba mukuru wungirije. Nyuma mu 2006 no mu 2007, yagizwe minisitiri w’umutekano.
Yabaye kandi umuyobozi wa cabinet ushinzwe ingabo muri perezidansi, umwanya yabayeho kugeza mu 2014. Icyo gihe kandi kuva mu 2009 Evariste yanayoboraga Komite y’igihugu y’imikino ngororamubiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


