m23-48-afb87

Ibintu 8 M23 isaba Leta ya RDC mbere yo gusubirana ku meza y’ibiganiro

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 wasabye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushyira mu bikorwa ibyifuzo byawo umunani, mbere y’uko impande zombi zisubukura ibiganiro zimaze igihe zigirira i Doha muri Qatar.

Ni ibyifuzo uyu mutwe watanze kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nyakanga, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Goma.

Ni ikiganiro cyayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AFC/M23, Benjamin Bonimpa, ari na we uyoboye intumwa za M23 ziganirira na Kinshasa i Doha.

Ikiganiro cyo kuri uyu wa Kane cyabaye nyuma y’iminsi itandatu u Rwanda rushinjwa gushyigikira M23 rusinyaniye i Washington amasezerano y’amahoro na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu byo aya masezerano ateganya ni uko ikibazo cy’umutwe wa M23 kigomba gukemurirwa mu biganiro bya Doha umaze ugirana na Kinshasa.

Mu kwezi gushize M23 yahamagaje intumwa yari yarohereje i Doha, ndetse amakuru avuga ko zavuyeyo nta musaruro ibiganiro bitanze.

Mbonimpa wari uziyoboye yabwiye abanyamakuru ko Leta ya RDC ari yo ikomeje kudindiza biriya biganiro kubera kutabiha agaciro.

Yavuze ko nko mu biganiro byabanje intumwa za Kinshasa nta ‘mandat’ (inyandiko zibemerera guhagararira leta mu biganiro) zigeze zihabwa, mu gihe iza AFC/M23 zo zari zifite izo nyandiko ndetse zikaba zarazigaragarije umuhuza.

Yavuze kandi ko mu bikomeje kudindiza ibiganiro harimo kuba Kinshasa ifata intumwa zose za AFC/M23 ukuyemo Lawrence Kanyuka urivugira nk’Abanyarwanda, ikindi Kinshasa ikaba ikomeje gukoresha umujyi wa Bujumbura nk’Icyicaro Gikuru FARDC yifashisha mu kugaba ibitero ku mijyi ya Goma na Bukavu ndetse no mu bindi bice bituwe n’abaturage.

Ibintu 8 M23 isaba!

Mbere y’uko i Doha muri Qatar hasubukurwa ibiganiro bya gatanu hagati ya AFC/M23, Leta ya RDC yasabwe kubahiriza ibintu umunani birimo kuba Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi agomba “kwerura agatangaza ko ubutegetsi bwe bufite ubushake bwo kugirana ibiganiro bitaziguye na AFC/M23.”

Harimo kandi kuba Inteko Ishinga Amategeko ya RDC igomba gukuraho umwanzuro yatoye muri 2022 ukumira Leta y’iki gihugu kugirana ibiganiro na AFC/M23 yise umutwe w’iterabwoba, mu kwirinda ko mu gihe haba hari amasezerano yasinyirwa i Doha iriya nteko yayagaragaza nk’atemewe.

Icya gatatu AFC/M23 yasabye ni uko igihano cy’urupfu ubutabera bwa RDC bwakatiye abayobozi bakuru bayo cyavanwaho ndetse inyandiko zo kubata muri yombi bashyiriweho na zo zikavanwaho; ikindi kubakurikirana mu nkiko bigahagarara.

Icya kane ni uko abantu bose barimo abasivile n’abasirikare batawe muri yombi na Kinshasa bashinjwa kuba intasi za AFC/M23 ahanini bitewe n’uko basa, kuba bari basanzwe bafitanye isano n’abagize ririya huriro cyangwa bafite ibindi bahuriyeho na bo nk’ubucuruzi bahita barekurwa “by’ako kanya”.

Ikindi ni uko ibikorwa byibasira abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda nko kubatoteza, kubagaragariza imvugo z’urwango ndetse no kubarya na byo byahagarara.

Leta ya RDC kandi yasabwe koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa; ikindi ikongera gufungura amabanki mu bice bigenzurwa na M23 kuko icyemezo yafashe gikomeje kugira ingaruka ku baturage.

Ikindi ni uko igomba gusubiza imitungo y’abayoboke ba AFC/M23 yafatiriye, ndetse ikanatanga indishyi zo gusana ibyangiritse.

Icya nyuma ni uko igomba gusinyana na ririya huriro amasezerano yo guhagarika imirwano.

Kinshasa ntiratangaza niba izashyira mu bikorwa ibyo yasabwe cyangwa niba nta shingiro bifite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *