Ibintu bitanu byaranze Amavubi mu mukino wayahuje na Cap-Vert

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo ku wa Kane ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yanganyije na Cap-Vert 0-0, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon muri 2022.

Umukino wabereye kuri Stade y’igihugu ya Cap-Vert iherereye i Praia mu murwa mukuru.

Muri rusange Cap-Vert ni yo yihariye igice kinini cy’uyu mukino yemwe inabona uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo ibitego, gusa abasore ba Mashami Vincent bashobora kwihagararaho mu minota 93 yose y’umukino, binatuma babona inota rya mbere mu tsinda F nyuma y’imikino itatu bamaze gukina.

Muri uyu mukino ijisho ry’umunyamakuru hari ibintu bitanu by’ingenzi ryabonye byafashije Amavubi kwitwara neza.

1. Kwizera Olivier yagaragaje ubuganga n’ubukure

Umuzamu Kwizera Olivier yaherukaga kubanza mu izamu ry’ikipe y’igihugu muri 2018, ubwo Amavubi yatsindwaga n’Inzovu za CĂ´te d’Ivoire mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Ni umukino wari wabereye i Huye.

Abarebye uyu mukino bemeza ko Amavubi yari awufite mu biganza, gusa aza gukorwaho na Kwizera Olivier washatse gucenga rutahizamu Jonathan Kodjja, birangira amwambuye umupira awushyira mu rucundura.

Ni igitego cyarakaje cyane bagenzi barimo Yannick Mukunzi we wanagize uburakari agashaka kumukubita.

Nyuma yo kongera kugororwa ikizere mu izamu ry’Amavubi, Olivier Kwizera ni umwe mu bafashije cyane Amavubi kuvana inota i Praia.

Mu gice cya mbere cy’umukino yarokoye Amavubi incuro ebyiri, mu cya kabiri na bwo akuramo uburyo bune bwashoboraga kuvamo ibitego bya Cap-Vert, ibimugira umukinnyi mwiza w’umukino ku ruhande rw’Amavubi.

2. Manzi Thierry na Rwatubyaye Abdul bari nta makemwa

Mu busanzwe mu bwugarizi bw’Amavubi hamenyerewemo Rwatubyaye Abdul ukunze gufatanya na Salomon Nirisarike.

Manzi Thierry usanzwe ari Kapiteni wa APR FC, yiyambajwe nyuma y’uko Nirisarike atitabiriye ubutumire bw’Amavubi nyuma yo kwandura COVID-19.

Cyakora cyo n’ubwo uyu musore ukomoka i Rubavu atabonetse, nta cyuho cye kigeze kigaragara kuko Manzi Thierry yakinnye umwanya we neza.

Nka myugariro inshingano ze zari ukuba uwa mbere ku mupira, hirindwa ko izamu ry’Amavubi ryagira ibibazo.

Rwatubyaye hafi aho ngaho na we yabaga arwana n’abasore barimo Stopira na Kapiteni Ryan Mendes wahaye akazi gakomeye ba myugariro b’Amavubi.

3. Shampiyona ya Tanzania ifatiye runini Amavubi

Mu bakinnyi 11 umutoza Mashami yari yabanje mu kibuga, batatu muri bo bakina muri Shampiyona ya Tanzania.

Ally Niyonzima wafatanyaga mu kibuga hagati na Yannick Mukunzi akinira Azam FC, Haruna Niyonzima wakinaga imbere yabo akinira Yanga na Meddie Kagere wakinaga nka rutahizamu we akinira Simba.

Muri rusange aba bakinnyi uko ari batatu bitwaye neza, cyane Haruna Niyonzima wamaze kugaruka mu bihe byiza nyuma y’uko we na Miggy bari barigijwe ku ruhande.

Ally Niyonzima na we yakinnye umukino mwiza, n’ubwo hari umupira yatakaje washoboraga kuvamo igitego cya Cap-Vert; ariko umuzamu Olivier asohoka neza.

4. Amavubi yacunze neza iminota ya nyuma

Mu busanzwe mu mateka y’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, iminota ya nyuma y’umukino yakunze kuyigora, akenshi ikayitsindwamo ibitego.

Impamvu ni uko abakinnyi babaga basa n’aho bavuye mu mukino (manque de Concentration), bagatsindwa ibitego by’uburangare.

Inshuro ya vuba biheruka ni ubwo ikipe y’igihugu yari yahuriye na Repubulika ya Centrafrica, Kapiteni Geoffrey Kondogbia akishyurira ikipe y’igihugu cye mu minota ya nyuma.

Ku munsi w’ejo mu mukino wa Cap-Vert, abasore ba Mashami basubiye inyuma mu minota ya nyuma, gusa bagacishamo na bo bashaka igitego cyashoboraga kubahesha insinzi.

5. Gusenyera umugozi umwe

Amavubi yaranzwe n’ubufatanye mu kibuga, ku buryo abakinnyi bo hagati mu kibuga n’abakina bataha izamu basubiraga inyuma bagafasha bagenzi babo.

Urugero rwiza ni Visi-Kapiteni Jacques Tuyisenge mu give cya mbere cy’umukino, Yannick Mukunzi na Ally Niyonzima bagiye barokora Amavubi.

Rutahizamu Meddie Kagere na we yanyuzagamo akajya gufasha ab’inyuma mu gihe Cap-Vert yabaga ibonye imipira y’imiterekano.

Ni ibyitezwe ko bigomba kuranga nanone abasore ba Mashami, ubwo ku wa kabiri w’icyumweru gitaha bazaba bakiriye Cap-Vert, mu mukino wa kane w’itsinda uzabera kuri Stade ya Kigali.

Ni umukino Amavubi y’u Rwanda azaba ashakamo amanota atatu ya mbere.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ibintu bitanu byaranze Amavubi mu mukino wayahuje na Cap-Vert
    Ge mbona aba bakinnyi bakina muri Tanzania ntabirenze kwanza ntabwaka dufite.kagere amaze gusaza

  2. Ibintu bitanu byaranze Amavubi mu mukino wayahuje na Cap-Vert
    Ge mbona aba bakinnyi bakina muri Tanzania ntabirenze kwanza ntabwaka dufite.kagere amaze gusaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *