Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’umukuru wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 25 Nzeri, yagejeje ijambo ku Nteko Rusange ya 73 y’Umuryango w’Abibumbye agira ibintu bitatu by’ingenzi avuga ku mugabane wa Afurika.
Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye izwi mu magambo ahinnye y’Icyongereza nka UNGA, niyo yonyine buri gihugu kiba gihagarariwe n’ijwi rimwe, aho mu mpaka rusange abayobozi b’ibihugu bagenda babona umwanya wo kujya ku ruhimbi bagatangaza ibibazo byugarije za guverinoma zabo.
Ku nsanganyamatsiko yo kugira Umuryango w’Abibumbye umuryango ubereye bose, iyi nteko rusange yarateranye iranitabirwa guhera kuwa 18 Nzeri ikazasoza imirimo yayo kuwa 05 Ukwakira.
Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame hari ibintu bitatu by’ingenzi yabwiye inteko rusange kuri Afurika
Imicungire ya Afurika ikwiye guhinduka
Perezida w’U Rwanda akaba na Chairman wa A.U. yagaragaje ko umwanya wa Afurika mu ruhando mpuzamahanga ukwiye guhinduka kugirango ubashe kugendana n’igihe. Yasabye ko haba impinduka mu micungire ya Afurika igakora iganisha ku bumwe bw’ibihugu.
Perezida Kagame ati: “ Ariko ibihe birimo birahinduka byihuse n’imicungire ya Afurika ku ruhando mpuzamahanga igomba guhinduka. ” Yongeyeho ko ikigamijwe ku mugabane wa Afurika ari ukurushaho kwegerana n’imikoranire ibyara umusaruro byose binyuze muri Afurika Yunze Ubumwe n’imiryango y’ubukungu y’uturere.
Afurika irimo gukora impinduka z’ingenzi mu miterere yayo
Perezida Paul Kagame kandi yasobanuye ko Abanyafurika kuri ubu bahanze amaso ku gushyira Afurika ku murongo ndetse no guhindura uko business zikorwa kuri uyu mugabane uhereye mu mizi. Yongeyeho ko ari yo mpamvu Afurika Yunze Ubumwe yakoze impinduka mu miterere y’inzego zayo z’imari n’ubuyobozi.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko impinduka zakozwe zatumye ingengo y’imari ya Afurika Yunze Ubumwe igabanyukaho 12% ugereranyije n’umwaka ushize. Imisanzu itangwa n’ibihugu bigize umuryango nayo yariyongereye. Imisanzu yo mu kigega gifasha kwishyura ibikorwa bya A.U byo kubungabunga amahoro nayo ubu iri ku rwego rwo hejuru kuva cyashingwa mu 1993.
Umukuru w’igihugu kandi yakomoje ku masezerano y’Isoko Rusange rya Afurika ashimnagira ko azasobanura umwanya wa Afurika mu ruhando rw’ubukungu rw’isi.
Yashimangiye ko ubwiyongere bw’ubukungu n’imikoranire yo ku rwego rwo hejuru mu bucuruzi hagati y’Abanyafurika bizafasha umugabane kugera ku ntego z’iterambere rirambye mu 2030. “ Turabona n’amahirwe mashya mu bufatanye bwa leta n’abikorera no kuzamuka kw’urwego rw’abikorera muri Afurika .”
Perezida Kagame avuga ko kuri ubu muri Afurika hasigaye hagaragara guhererekanya ubutegetsi mu mahoro ndetse ubuhuza buvuye hanze n’imyanzuro byagabanyutse. Yasobanuye ko nko mu ihembe rya Afurika mu bihugu nka Ethiopia, Eritrea, Djibouti ndetse no muri Somalia hari byinshi biri gukorwa bigamije kuzana amahoro mu karere bigaragara. Ati: “ Abayobozi b’akarere bakwiye inkunga yacu mu gihe bari gushyira ku ruhande imyaka yo kutizerana bagakora baganisha ku kubana mu bwumvikane .”
Imikoranire hagati ya Afurika n’Umuryango w’Abibumbye ni ingenzi
Perezida kagame yongeye gusaba ubufatanye hagati ya Afurika n’Umuryango w’Abibumbye avuga ko byagize uruhare mu kugera ku mahoro, ku buringanire, ku guha umugore ingufu no kurinda ibidukikije. Mu buryo bwagutse bw’imikoranire, Perezida Paul Kagame yavuze ko ari na ngombwa ko abadipolomate ba Afurika Yunze Ubumwe muri Loni bakongererwa statut n’ingufu nk’izindi miryango.
Perezida w’U Rwanda kandi yanenze kutaringanira mu guhagararirwa mu Kanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni, anenga kuba bacye ari bo bagomba kugena amahame abandi bagomba kugenderaho, yongeraho ko amahame adakoreshwa kuri bose mu buryo bungana adaharanira inyungu za bose.


