Nubwo byaba ari inkuru ku gihugu icyo ari cyo cyashyira umwana w’imyaka 19 ku mwanya wa Minisitiri w’ikoranabuhanga, bikarushaho kuba inkuru uwo mwanya yawushyizweho na Perezida Paul Kagame, uzwiho ishyaka mu guteza imbere ikoranabuhanga ku Isi, amakuru akomeje guhwihwiswa y’uko yagennye uwitwa Patrick Nkuriza ni ikinyoma.
Kuri uyu wa Mbere, itariki 05 Ukwakira nibwo amakuru yakwirakwijwe, cyane cyane mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika ko Perezida Kagame yashyizeho umusore w’imyaka 19, uzwi ku izina rya Patrick Nkuriza ku mwanya wa “Minisitiri w’ikoranabuhanga rishya n’iterambere.
Iyi nkuru yasohotse mu binyamakuru bitandukanye muri Senegal na Mali, nka businessactuality bivuga ko Perezida Kagame yashyize umusore’ ufite igipimo cy’ubwenge (IQ ) kirenze icya Albert Einstein ‘ku mwanya wa minisitiri.
Nubwo ari ukuri ko Perezida Kagame n’u Rwanda batera imbere, si ngombwa amakuru y’ibinyoma n’ifoto y’umwana w’Umwongereza w’inzirakarengane kugira ngo igihugu gikomeze kugira amanita meza.
Mbere na mbere, Perezida Kagame nta mavugurura aheruka gukora muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’itumanaho mu minsi yashize, byibuze kuva mu Kwakira 2018. Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya, iyobowe na Paula Ingabire w’imyaka 37, kuva icyo gihe .
Ikindi, u Rwanda ntirufite “Minisiteri y’ikoranabuhanga rishya n’iterambere”, ahubwo ni “Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya”.
Ifoto ikoreshwa nk’iya Nkuriza, hamwe na Perezida Kagame, ni iy’ingimbi y’Umwongereza, Ramarni Wilfred, bivugwa ko yatsinze ikizamini cya IQ, ku manota menshi kurusha umuhanga Albert Einstein, Bill Gates, n’umuhanga mu bya fiziki Stephen Hawking ku myaka 11.


