
Muri Turukiya ku kicaro cy’inteko ishingamategeko y’ibihugu bikora ku nyanja y’Umukara , bihuriye mu muryango PABSEC ifite ikicaro, habereye imirwano yashyamiranyije abadiporomate b’Ububurusiya ndetse naba Ukraine.
Ni inama yari yahuje ibihugu bihuriye muri uwo muryango hagamijwe kwiga ku iterambere ry’ubukungu bihuza ibyo bihugu kuri uyu wa kane.
Ibyari inama byaje gutungurana bihinduka imirwano njyarugamba, aho Abadiporomate b’Abarusiya n’aba Ukraine baje guterana ibipfunsi nk’uko amashusho yakomeje kuzenguruka kubinyamakuru bimwe na bimwe yabigaragaje.
Oleksandry Marikovsiki wo mu tsinda ryari rihagarariye Ukraine, yazamuye ibindera nk’ikimenyetso cyo guhesha ikuzo igihugu cye maze Olga Timofeeva w’Umurusiya amukubise amaso aza amusanganira ararimushikuza.
Akimara kuri mushikuza uwitwa Valery Stavitsky wari mu itsinda rihagariye Uburusiya ,yahise afata iryo bendera rya Ukraine agenda yigira imbere asa nkufashe ikindi cyerecyezo.
Abadiporomate baba nya Ukraine bahise bahaguruka bwangu bajya kurimwaka arinako bamutera ibipfunsi ariko ku bw’amahire bagenzi babao bahise baza kubahagarara hagati.
Ibi byasanishijwe n’ubundi n’amakimbirane ibihugu byombi bifitanye kuva intambara yabyo yatangira kugeza ubu rukaba rwarabuze gica.


