Bwiza

Ibiro bikuru bya AU biri muri Ethiopia bishobora kwimurirwa i Kigali

Biravugwa
TUYIZERE JD
By TUYIZERE JD
Kuwa Mbere, 8 Ugushyingo 2021 saa 08:35
Iminota 1 yo gusoma5 Abasomye
Ibiro bikuru bya AU biri muri Ethiopia bishobora kwimurirwa i Kigali

Mu gihe intambara ikomeje hagati y’ingabo za Leta ya Ethiopia n’imitwe yitwaje intwaro yahuje imbaraga irimo uwa TPLF uharanira ubwigenge bw’intara ya Tigray, biravugwa ko ibiro bikuru by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) biriyo, bishobora kwimurirwa mu mujyi wa Kigali by’agateganyo.

Ishami rya Afurika ry’igitangazamakuru Libre cyo mu Bubiligi (Libre Afrique) rivuga ko abadipolomate b’u Rwanda baba batanze kandidatire ya Kigali kugira ngo ibe ari yo yimurirwamo ibiro bikuru by’uyu muryango kugira ngo ibikorerwamo bikomeze kandi ku mutekano usesuye.

Bivugwa ko ariko iki cyemezo kizafatwa n’Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango akaba na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Ibitangazamakuru byo muri RDC bivuga ko ibi biro bishobora kwimurwa by’agateganyo kugeza muri Gashyantare 2022, mu gihe ariko umutekano wazaba waragarutse muri Ethiopia.

Igitekerezo cyo kwimura ibiro bikuru bya AU kije nyuma y’aho abarwanyi ba TPLF na OLA batangarije ko bashobora gufata umurwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa, nyuma yo gufata Dessie na Kombolcha mu karere ka Amhara.

Uyu mugambi w’iyi mitwe yitwaje intwaro yamaze kubona indi 7 iyiyungaho watumye ibihugu bimwe bitangira gutekereza guhungisha abadipolomate babyo bari i Addis Ababa. Ibi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

TUYIZERE JD

Inkuru yanditswe na: TUYIZERE JD

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 7,350.