Ibiro by’Umuvunyi biri gukora iperereza ku birego bya ruswa mu bakozi ba Leta, cyane cyane mu bijyanye n’amasoko ya Leta n’ibikorwa remezo. Ibi bije bikurikira raporo iheruka gukorwa na Transparency International Rwanda (TIR), yasohotse muri uku kwezi yashyize mu majwi cyane izo nzego zombi.
Raporo yiswe ‘ubushakashatsi bw’ibanze ku bunyangamugayo no gukorera mu mucyo muri gahunda yo gutanga amasoko ya Leta mu bikorwaremezo mu Rwanda’.
Umuvunyi Mukuru Wungirije, Abbas Mukama, ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa yavuze ko bakorana cyane na komite zishinzwe kurwanya ruswa mu bigo bitandukanye kugira ngo bakore iperereza kuri izi dosiye za ruswa.
Yavuze ko mu nzego zose hashyizweho politiki yo kurwanya ruswa, ibasaba gushyiraho komite igomba gutanga raporo y’akazi kabo n’imyanzuro ku biro by’Umuvunyi buri mezi atandatu.
Mukama yagize ati: “40 ku ijana by’ingengo y’imari y’uturere igenerwa imishinga y’iterambere, ruswa ikunze kugaragara mu gihe cyo gutanga amasoko bigatuma imwe muri iyo mishinga idashyirwa mu bikorwa.
Yakomeje agira ati: “Amafaranga menshi yakoreshejwe nabi muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta afitanye isano n’amasoko ya Leta aho usanga hari amasezerano adashyirwa mu bikorwa, imishinga idashobora kuramba, kandi niho twakagombye kwibanda mu rwego rwo kugabanya ruswa.”
Wongeyeho ko ababishinzwe mu bikorera ari bo bagira uruhare muri ayo masezerano y’amasoko.
Nk’uko tubikesha The New Times, Perezida Paul Kagame aherutse gusaba ko ruswa yarandurwa burundu mu bucamanza ndetse no mu bakozi ba Leta bamwe na bamwe, avuga ko abakozi bakoze ayo makosa bagomba kuvanwa mu kazi.
Ati: “Habayeho ruswa igaragara mu masoko ya Leta cyane cyane mu mushinga w’ibikorwaremezo, abakozi nk’abo bangiza isura y’igihugu. Ntabwo twishimiye ibi kandi ntituzabyihanganira ”, ibi akaba yabitangaje ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza muri uku kwezi.
Raporo ya Transparency International Rwanda ivuga ko ruswa mu nzego zinyuranye z’imishinga ya Leta, aho ku rwego rwo gutanga amasezerano ari yo yagaragaye cyane muri ruswa ku kigero cya 30%, ku rwego rw’abatoranya amasoko, yasanzwe kuri 25%.
TIR yashimangiye ko nubwo hashyizweho uburyo bwo gutanga amasoko hakoreshejwe ikoranabuhanga (e-procurement) kugira ngo byorohereze gukorera mu mucyo, sisitemu idashobora kwakira inzira zose zigira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rya leta.
Raporo ivuga ko sisitemu yo gutanga amasoko igomba kuvugururwa kugirango icunge neza inzira zose z’amasoko nko gusuzuma amasoko, gucunga amasezerano no kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga (e-payment).

4 Responses
Ibiro by’Umuvunyi byahagurukiye ruswa ikomeje kuvugwa mu bakozi ba leta
ABBAS reka reka ntabyo washobora ubwo urashaka kutubwira ko wewe urumuntu special genda wirire inkoko nubundi urazikunda mambo ingine aca harababishinzwe kuvuye mu Mutara nikihe kibazo wakemuye ko baguhaye nki 100 turakuzi

mbanje kubasuhuza mbifuriza akazi keza,,. mugereze, ubutumwa k’umuvunyi mukuru. urwego rw’umuvunyi narugejejeho,urubanza rw’akarengane,basuzumwebasanga akarengane basanga karimo ,barwohereza m’urukiko rw’ikirenga none ruhamaze imwakaibiri none baherutse kumbwirango igisubizo nzakibaze k’urwego rwiumuvunyi nifuzaga ko mwankorera ubuvugizi k’umuvunyi mukuru koyaba yarabonye igisubizo cyanjye
muramuts mukeneye kumvugisha tel=0788928177&0781998978
murakoze mbifurijeakazi keza
Mjyambere Augustin