Ibisubizo bya Amb. Karega ku kuba nyina yaba ari Umunyekongokazi n’abibaza niba yazahatanira kuyobora RDC

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, yateye utwatsi ko hari igihe yazajya guhatanira kuba Perezida w’iki gihugu, nyuma yo kumubaza niba koko umubyeyi we umwe ari Umunyekongo, mama we, naho se akaba Umunyarwanda.

Ambasaderi Vincent Karega azi Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bihagije kuko ari ho yavukiye mu 1963, ahiga amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse na Kaminuza muri Kaminuza ya Lubumbashi.

Televiziyo ikorera kuri Youtube yitwa BOTAMA CONGOLAIS, rero kuri uyu wa 02 Kamena 2021, yaramwegereye imubaza ibibazo bitangaje nawe yasubije mu rurimi rw’ilingala.

Umunyamakuru yamubajije, ikibazo kivuga ko hari Abanyekongo bavuga ko nyina yaba ari Umunyekongokazi, naho se akaba ari Umunyarwanda, kubw’ibyo nawe akaba ari Umunyekongo kuko umubyeyi we umwe ari umunyekongo, ndetse amubaza niba umunsi umwe ashobora kuzagira atya agahatanira kuba perezida wa RDC, ariko abitera utwatsi byose.

Umunyamakuru ati “ Abanyekongo bavuga ko mama ari umunyekongokazi, Papa Umunyarwanda, mbese uri Umunyekongo, ese ushobora umunsi umwe kuzaza gushaka uko waba Perezida wa repubulika hano?”

Yasubije aherereye ku kibazo cya nyuma cyo kuba yahatanira kuba perezida wa Congo agira ati “ Ntabwo naba perezida wa repubulika ya Congo mu gihe hari ikindi gihugu cy’abaturanyi mpagarariye muri iki gihugu, naho amateka yanjye y’ubunyekongo…navutse ku babyeyi babiri bafite inkomoko mu Rwanda, bahawe ubwenegihugu bwa Congo, babaye Abanyekongo bahawe ubwenegihugu mu myaka ya za 60..mvukira muri Congo gutyo, nkurira muri Congo, niga muri Congo…”

Ambasaderi Karega yakomeje asobanura ko babaye Abanyekongo rero biturutse ku gufata ubundi bwenegihugu, ariko bagaruka mu Rwanda bagafata ubwenegihugu kavukire bwabo, ariko akiri Umunyekongo ku mutima.

Ati: “Nibagire ubwoba rero ntabwo nzaba umukandida, ndi Umunyarwanda ijana ku ijana.”

Ambasaderi Kareaga avuga Igiswahili, Ilingala ndetse n’Igifaransa neza, ndetse akaba afite inshuti nyinshi z’abantu bakomeye muri iki gihugu biganjemo abo bicaranye ku ntebe y’ishuri aho yagiye anyura biganjemo abavuka mu Ntara ya Katanga.

Ubwo havugwaga ko yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, nk’uko tubikesha urubuga election-net.com, ngo hari interuro yakunze kumvikana igira iti “Mtoto anarudi kwabo” ugenekereje mu Kinyarwanda,“ Umwana asubiye iwabo”.

Nawe mu butumwa yanyujije kuri twitter icyo gihe mu rurimi rw’Ilingala yagize ati “ Mbote mingi na bino banso ba ndeko ya Kin Malebo na ya Congo Mombimba”, “bishatse kuvuga ngo indamukanyo ku bavandimwe bose ba Kinshasa na Congo yose’.

Nubwo yishimiye kujya gukorera muri iki gihugu ariko, ndetse bamwe mu Banyekongo bakabyishimira, hari abandi biganjemo abanyapolitiki barwanya ubutegetsi bakunda kugira u Rwanda urwitwazo mu bibazo iki gihugu kimazemo imyaka bakunze kumugendaho bamunaniza ndetse bageze n’aho bifuza ko yakwirukanwa muri iki gihugu ariko ntibyabahira.

Ibi ahanini bikaba byaratewe n’amagambo yavuze ahakana amakuru yashinjaga ingabo z’u Rwanda, zafashije gukuraho ubutegetsi bw’igitugu bwa Mobutu, kuba zaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe ahitwa Kasika mu 1998, avuga ko ari amagambo gusa ndetse na poropaganda.

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique muri Kanama umwaka ushize wa 2020, Ambasaderi Karega nawe yavuze ko ari we Munyarwanda wa nyuma wahemukira Congo nk’igihugu yavukiyemo, mbere yo kwibutsa ko yavukiye Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse akaba yarabaye Umunyarwanda ku mugaragaro mu 1995.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *