Mu masomero ndetse no ku mbuga za interineti hari ibitabo byinshi byo gusoma. Muri byo harimo ibyagufasha kumenya uko watera imbere [niba ubifite mu ntego] cyane ko biba bishingiye ku kuri kw’ibiri mu bukungu bw’Isi, byifashishije ubushakashatsi bwakorewe ku baherwe bamamaye batunze za miliyari z’amadolari birimo n’ubuhamya bwabo. Kugera ku iterambere bisaba kwiga kandi mu kwiga harimo gusoma ibitabo n’inyandiko cyane ibyerekeye ubukungu.
Gusoma ibitabo ni kimwe mu bigize ubuzima bw’abaherwe ba mbere ku Isi nka Bill Gates washinze ikigo cya Microsoft, Warren Buffet wa Berkshire Hathaway na Elon Musk wa Tesla na Space X.
Warren Buffet yavuze ko 80% by’ibyo akora ku munsi bigizwe no gusoma ibitabo, ibitangazamakuru no gutekereza. yagize ati: “Mara umunsi wose mu biro, nsoma ibitabo”. Bill Gates we mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru The Time mu 2017, yagize ati: “Mu by’ukuri nagize inzozi nyinshi kuva nkiri umwana kandi ntekereza ko aho ndi nahagejejwe n’amahirwe nagize yo gusoma cyane.”
Ngibi ibitabo birimo amasomo agufasha gukabya inzozi z’ubukire
1.Think and Get Rich
Iki gitabo cyanditswe n’umushakashatsi Napoleon Hill, gisohoka mu 1937. Yakoze ubushakashatsi ku baherwe bagera kuri 500 barimo Andrew Carnegie, Henry Ford na Charles M. Schwab. Hill yanditse ko ubukire buhera mu bitekerezo, bituma umuntu ategura uko azakuraho inzitizi zituma atagera kuri iyo ntego.
2. The Richest Man in Babylon
Iki gitabo cyanditswe na George S. Clason, cyasohotse mu 1926. Uyu mwanditsi yahishuye isoko y’ubukire bw’Abanyababuloni, irimo gushora urwunguko kugira ngo ubucuruzi bakoraga bwaguke.
3. The Millionaire Next Door: The Amazing Secrets of the Wealthy American
Iki gitabo cyanditswe na Thomas J. Stanley afatanyije na William D. Danko, gisohoka mu 1996. Mu bushakashatsi bakoze, basanze ubukire bw’umuntu abukomora mu nzira bwite anyuramo, akazibyaza umusaruro uko zaba zimeze kose.
4. Rich Father, Poor Father
Iki cyanditswe na Robert Kiyosaki, gisohoka mu 1997. Yagereranyije ababyeyi babiri b’abagabo; umwe w’umukire n’undi w’umukene. Yagaragaje uburyo umwana w’umubyeyi w’umukene yaba umukire, adakeneye byinshi ahubwo abyaje umusaruro amahirwe yita ko ari make mu buzima.
5. The Cumulative Effect
Iki gitabo cyanditswe na Darren Hardy, asobanura uburyo intambwe ntoya zageza umuntu kure hashoboka, mu gihe habayeho guhozaho no kudacika intege.
6. Millionaire Highway
Iki gitabo cyanditswe na Mj Demarco gishishikariza abasomyi kwikorera mu gihe batishimiye akazi bakoreshwa. Kinasobanura kandi ko n’ubwo waba uhembwa amafaranga menshi, ugatangira kuyakoresha mu bitazana inyungu, bizagusubiza ku isuka.
7. Think Like a Champion
Iyi ni imwe mu nyandiko z’umuherwe akaba na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump. Yasobanuye ku buryo umuntu yakwiyigisha uko yatera imbere mu ishoramari no mu buzima, atabanje kugana inzira y’ishuri rya rusange.
8. The Secrets of a Millionaire Spirit
Iki gitabo cyanditswe na T. Harv Eker gisobanura ko umuntu aba umukene kubera ko mu mutwe atekereza nk’umukene, akaba umukire mu gihe atekereza nk’abakire. Yavuze ko iyo umubyeyi ari umukene, yumva ko n’umwana yabyaye azaba umukene, akibeshya ko nta bukire azageraho. Gusa ngo utitaye ku bushobozi bwawe buke, nutekereza nk’umukire, ni ngombwa ngo uzabe we.


