Ibitangaje mu bihano byahabwaga abanyabyaha mu Rwanda rwo ha mbere

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu byinshi byo ku Isi bifite itegekonshinga ari naryo riruta ayandi. Iri tegeko ni naryo rigena mu ngingo zaryo andi mategeko. Muri ayo mategeko yandi hari itegeko mpanabyaha. Ibi bigaragaza ko mu muryango mugari w’abantu hataburamo abakosa kandi baba bakwiye kugororwa no gusubizwa ku murongo. Niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe uko mu Rwanda rwo hambere uwakoraga icyaha yahanwaga.

Mu gitabo “Imihango, imigenzo n’imiziririzo 1970” cya Musenyeri Aloyz Bigirumwami agaruka ku makosa n’ibyafatwaga nk’icyaha mu Rwanda rwo ha mbere. Iyi niyo nyandiko turifashisha mu gusobanukirwa uko ibihano mu Rwanda byabaga biteye.
Mu bihugu byinshi usanga Itegekonshinga riha abakuru b’ibihugu ubudahangarwa mu gukurikiranwaho ibyaha mu gihe bari ku butegetsi.

Mu Rwanda rwo hambere nabyo niko byari bimeze kuko bavugaga ko umwami adakosa. Umwami ni we wari ishingiro ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, akagira agaciro gakomeye kuruta ak’amategeko yose yashyiragaho mu gihugu. Ubundi ibihano byose mu Rwanda rwo hambere bishingiye ku Mwami kuko niwe wari umucamanza mukuru.

Indangagaciro na kirazira byagenderwagaho mu kugena ibyaha bikozwe n’abaturage. Bimwe mu byaha bikomeye mu Rwanda byahanishwaga gucibwa umutwe, twavuga nko kugambanira igihugu, gutuka cyangwa kugambirira nabi kugirira umuntu wese ukomoka I Bwami.

Dore bimwe mu byaha n’ibihano byahabwaga uwakoze icyaha:

Gucibwa umutwe

Iki ni cyo gihano gikomeye cyatangwaga mu Rwanda rwo hambere. Umuntu wari ufite uburenganzira bwo gutanga iki gihano ni Umwami. Bimwe mu byaha byatumaga umuntu ahabwa igihano cyo gucibwa umutwe harimo: kwanga gutabarira igihugu, gutuka no kwandagaza abagize umuryango w’umwami, kurema umutwe ugamije guhirika umwami n’ibindi.

Gucirirwa ishyanga

Gucirirwa ishyanga ahanini cyari igihano cyahabwaga abo mu muryango w’ibwami bakoze ibyaha bikomeye. Umwami yafataga umwanzuro akakwirukana ku butaka bw’igihugu cye ukajya guhakwa mu kindi gihugu. Mu mateka y’u Rwanda ntibagaragaza abantu benshi baciwe mu gihugu gusa cyari kimwe mu bihano byatangwaga mu Rwanda rwo hambere.

Kunyagwa

Ubundi mu Rwanda rwo ha mbere iyo wakoreraga neza umuntu, yaguhaga inka, wava ku rugamba wesheje imihigo ugahembwa ishyo. Iyo wahemukiraga uwakugabiye yashoboraga kukunyaga inka zose yaguhaye wongeyeho n’izizikomokaho. Kunyagwa byabaga igisebo gikomeye kuko byaguhaga isura mbi mu bandi. Akenshi Umunyarwanda yabaga ashaka kugutuka yarakubwiraga ati: “Kanyagwe”, ibi bigaha ubukana iki gikorwa. Ubundi umwami, umutware n’undi muntu wese wakugabiye yashoboraga kukunyaga igihe cyose utatiye igihango mwagiranye akugabira.

Gucibwa mu muryango

Gucibwa mu muryango cyari igihano cyahabwaga umuntu wese utubaha amahameremezo y’umuryango abarizwamo, urugero n’iba bavuze ko mugomba guhekera umuturanyi umugeni ntuhaboneke kandi nta kibazo ufite. Iki gihe umuryango warateranaga bakaguca, ntugire aho wajya, ntawe muganira mbese babaga baguye akato.Uwaciwe mu muryango wese azira makossa bamwitaga igicibwa. Kugukura muri iki gihano byaterwaga n’uko witwaye. Waba witwaye neza umuyobozi w’umuryango akaguca inzoga y’umuryango mu kibindi nk’ikimenyetso cy’uko wemeye guhindura imyitwarire no kwisubiraho.

Gucirirwa ku kirwa (Ku bakobwa)

Mu Rwanda rwo ha mbere cyari kizira gukora imibonano mpuzabitsina utarashaka. Iyo wabirengagaho ukayikora wabaga ukoze icyaha gikomeye. Umukobwa watwitaga umuryango ukabimenya bamuciraga ku kirwa kidatuwe akaba ariho azaba yagira amahirwe akahabyarira.

Kunyweshwa

Kunywesha ni kimwe mu bihano byatangwaga mu bwami, uko byakorwaga kwari uguha umuntu uburozi mu buryo bw’ibanga agapfa byitwa urupfu rutunguranye. Abanyamteka benshi nta cyobavuga kuri iki gihano. Gusa bivugwako akenshi byakorwaga n’abiru. Ahanini ugakorerwa abo mu rugo rw’Umwami n’abandi bantu bashobora kuba bazi amabanga y’ibwami.

Mu gihe cy’ubukoroni, mu byitwaga “Akazi”. Abazungu bazanye uburyo bushya bwo guhana bifashishije inkoni mu byiswe ikiboko. Ikiboko yari inkoni ikomera cyane(abanyamateka bavuga ko ikiboko yabaga ari inkaka y’imvubu bumishije). Mu gihe byabaga bigaragaye ko usuzugura amategeko yabo baragufataga bakakuboha bakakurambika hasi imbere y’imbaga ubundi bakagukubita kugeza utaye ubwenge. Iki gihano cyatangiye gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’umwaduko w’Ababiligi.

Hari n’ibindi bihano byatangwaga n’abantu ku giti cyabo, muri byo twavuga nko gusenda umugore.Gusenda umugore kwari ukumwirukana nta nteguzi, akenshi byaturukaga ku kutuzuza neza inshingano z’urugo. Kikaba igisebo gikomeye ku muryango w’umukobwa usenzwe kuko byagoranaga no kubona undi muntu uza kuhasaba umugeni.

Hari andi mateka agaragaza ibindi bihano ndengakamere byagiye bibaho, nkaho batwikaga urutare rugahindura ibara, barangiza bakaruzirikiraho umuntu uhanwa kubera icyaha runaka. Urugero ni ibyabereye ku rutare rwa Kamegeri mu majyepfo y’u Rwanda.

Ibihano mu muryango mugari biba bikenewe kuko akenshi bifasha abaturage kubaho bagira ibyo batinya. Guhana nanone byoroshya imyumvire , kuko kubahiriza inshingano iyo bidakozwe umuntu ahanwa bikamubera isomo mu buzima agenderaho imyaka myinshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *