Bwiza

Ibitero bya drones za FARDC byibasiye ibirindiro bya FRN i Bulambika

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Mbere, 16 Ugushyingo 2026 saa 08:30
Ibitero bya drones za FARDC byibasiye ibirindiro bya FRN i Bulambika

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zagabye ibitero byo mu kirere ku birindiro bitatu by’abarwanyi bo mu mutwe wa 'Front pour la Refondation de la Nation' (FRN) mu mujyi wa Bulambika (muri Teritwari ya Kalehe), mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
‎
Nk’uko amakuru aturuka ahantu hatandukanye muri ako gace agera kuri ACTUALITE.CD abivuga, indege zitagira abapilote (drones) z’ingabo za leta, ku Cyumweru, itariki ya 15 Ugushyingo 2026, zabanje kuguruka hejuru y’ako gace mbere yo kurekura ibisasu ku birindiro by’abarwanyi ba FRN.
‎
Ibi bitero byateye ubwoba bwinshi mu baturage, bari basanzwe bahanganye n’ingaruka z’imirwano iheruka kuba muri ako gace. Iki kibazo cy’umutekano nacyo cyatumye habaho ukundi guhunga kw’abaturage benshi.
‎
Imiryango myinshi yari ikimara gusubira i Bulambika biravugwa ko yongeye guhunga, kuri iyi nshuro yerekeza mu mashyamba n’ibihuru byo hafi aho, bahunga ibisasu byari birimo kugwa.
‎
Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga, ubwoba bwarushijeho kwiyongera ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00) ku isaha yaho, ubwo havugwaga ikindi gitero cyo mu kirere.
‎
Ibyo byatumye abaturage benshi bava mu mujyi wa Bulambika berekeza mu mashyamba, mu gihe ubuyobozi bwa FRN, bukunze gushinja leta kugaba ibitero mu bice bituwe, bwemeza ko abaturage babiri bishwe ndetse ingo z'abaturage zirasenywa.
‎
Umujyi wa Bulambika umaze iminsi uri mu maboko y’abarwanyi ba FRN kuva ku Cyumweru gishize, itariki ya 8 Ugushyingo, nyuma y’imirwano ikomeye yabahuzaga n'Ingabo za FARDC n'abafatanyabikorwa bazo.
‎

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.