Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 urateganya gucana umubano n’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye, nyuma y’aho rwanzuye bidasubirwaho ko Kabuga Félicien atazaburanishwa.
Umwanzuro w’uko Kabuga ataburanishwa “kubera ko adafite ubushobozi bwo kuburana” wafashwe muri Kamena 2023, ubushinjacyaha bwa UN burawujuririra, ariko tariki ya 7 Kanama ubu bujurire buterwa utwatsi.
Icyemezo uru rukiko rwafashe kiraca amarenga ko Kabuga arekurwa vuba kuko ngo afite uburenganzira bwo kudahamwa ibyaha bya jenoside yari akurikiranweho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtali, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko icyemezo cy’uru rukiko gishengura abarokotse jenoside. Ati: “Umwanzuro wo kuba Kabuga yarekurwa ni igitutsi gikomeye ku bikomere by’abarokotse jenoside.”
Ahishakiye ubwo yaganirizwaga n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, yatangaje ko bizaba bibabaje kubona Kabuga yidegembya. Ati: “Birababaje cyane ku barokotse bazabona Kabuga agenda yidegembya. Ubutabera bwagakwiye guhabwa abahemukiwe.”
Uyu muyobozi yaciye amarenga ko uyu muryango utazakomeza gukorana n’uru rukiko, kuko unenga imikorere yarwo. Ati: “Gukorana n’urukiko rukomeje kurinda abakoze jenoside rwitwaje ubutabera byatakaje ishingiro. Ubufatanye bwacu n’uru rukiko nta gushidikanya, nta ntego bufite.”
Kabuga wari umaze imyaka myinshi yihishe ubutabera, yafatiwe mu Bufaransa mu 2020, akurikiranweho gutera inkunga ibikorwa bya jenoside. Mu rukiko rwa UN, yabanje kwanga kwitabira iburanisha rye, nyuma arisubira. Abahanga bifashishijwe bagaragaje ko arwaye indwara yo kwibagirwa kandi ngo iri ku rugero rukabije ku buryo nta cyizere cy’uko azakira vuba.


