Abanyarwanda batuye ku migabane y’Uburayi n’Amerika bamuritse ku mugaragaro ishyirahamwe, “Igicumbi: Ijwi ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”, IBUKA ikavuga ko ititeguye gukorana naryo. Mu muhango wabereye kuri murandasi kuri icyi cyumweru, umuyobozi w’Igicumbi, Philippe Basabose, wigisha muri Kaminuza ya Memorial University muri Canada, yatangaje ko bazakorana n’andi mashyirahamwe arengera uburenganzira bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’umuryango “Ibuka” uhuriyemo ayo mashyirahamwe. Kuri iyi ngingo, avugana n’Ijwi ry’Amerika, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal Ahishakiye, yavuze ko Ibuka ititeguye gukorana n’Igicumbi. Ku mpamvu yabyo, ati “ Ni abantu bagaragayeho gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi, bashyigikira ku buryo bweruye abayipfobya n’abayihakana. Nta muryango w’abarokotse Jenoside wagira ikintu icyo aricyo cyose uhuriraho nabo.” Ahishakiye avuga ko icyo guhurizaho ari ukwamagana abo mu ishyirahamwe Igicumbi ko ” Nta muntu ukwiye kugira icyo akorana na bariya bantu kuko bagize amahitamo mabi adakwiriye.” Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


