img-20220330-wa0034.jpg

Iburasirazuba: Abayobozi b’imidugudu babaye indashyikirwa bakebuye abahutaza abaturage

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi b’imidugudu itatu yahize indi mu kuba indashyikirwa mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko abaturage iyo bayobowe neza, bumva neza gahunda za Leta, bikaborohera gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje kandi badahutaje abaturage.

Aba bayobozi b’imidugudu babitangaje nyuma yo guhabwa ibihembo byatangiwe ku munsi w’imiyoborere wateguwe n’ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba, wabereye mu ishuri rya Polisi riiherereye mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana, ku wa 28 Werurwe 2022, ukaba warahuje abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza rwego rw’intara.

Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba bwatangaje ko uyu munsi w’imiyoborere ugamije gufata ingamba zo kwihutisha gahunda za Leta mu ntara y’Iburasirazuba.

Abayobozi bayobora imidugudu yahize indi mu kuba indashyikirwa mu guteza imbere umuturage bavuga ko abayobozi bahutaza abaturage biterwa n’uko batabegera kugira ngo bumve neza gahunda za Leta babasaba gushyira mu bikorwa.

Sabiiti John Bosco wabaye uwa mbere mu ndashyikirwa, uyobora umudugudu wa Gakoma mu kagari ka Rwisirabo mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare, avuga ko kwegera abaturage no kujya inama na bo ari ryo banga akoresha kugira ngo bamwumve.

Agira ati: “Umudugudu wacu twaricaye tuganira n’abaturage, tumaze kubaganiriza twashyizeho uburyo kwigisha abaturage, twashyizeho amatsinda yari agamije kureba uburyo twakemura ibibazo bafite kandi ingamba ntabwo tuzigira iz’ubuyobozi, ahubwo ibikorwa byose twabishyize mu baturage ubwabo, bigatuma ibikorwa byateganyijwe babigira ibyabo kuko twabanye gukora neza ku buryo abaturage badukunda kubera kubumva.”

Sabiiti akomeza avuga ko nta muyobozi ukwiye guhangana n’umuturage wananiwe kubahiriza ibyo asabwa n’ubuyobozi. Ati: “Umuyobozi wumva ko umuturage azumva kubera inkoni, uwo aribeshya kuko umuturage kumufasha tugomba kumva ko ari nko kurera umwana kandi ntarereshwa inkoni, ahubwo arigishwa kandi akumva kuko kugira ngo kwese imihigo bituruka ku ruhare umuturage agira mu gutegura ibimukorerwa. Abayobozi bahangana n’abo bayobora ni uko bajya kureba ibitakozwe nyamara ntibite ku kubanza kubegera no kumva ibitekerezo byabo.

Ingabire Joselyne uyobora umudugudu wa Nkondo II mu kagari ka Nkondo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, na we avuga ko kugira ngo abaturage bagire imyumvire imwe mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta bisaba ubuyobozi kwegera abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa.

Agira ati: “Umudugudu nyobora abaturage bafite imyumvire imwe kuko abaturage bose b’umudugudu bari mu matsinda kandi bahabwa umwanya batanga inama zo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta. Dufashe urugero buri muturage mu mudugudu wacu yamaze kwishyura mituweli ya 2022/2023 kandi tumaze myaka itatu bishyura 100/100 kubera imyumvire y’abaturage kandi ingamba zose buri muturage agiramo uruhare bigatuma byoroha guhigura imihigo.”
img-20220330-wa0034.jpg

Guverineri Gasana Emmanuel yavuze ko intara ayobora yafashe ingamba zigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya politike za Leta, gahunda n’imishinga y’iterambere, binyuze mu gutanga serivisi zihuse kandi zinoze hagamijwe kuba indashyikirwa.

Guverineri Gasana anavuga ko mu rwego twihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta bazabifashwamo no kugendera ku makuru azajya aboneka mu cyumba nkusanyamakuru mu bubiko bw’ikoranabuhanga batashye ku mugaragaro.

Agira ati: “Twafunguye icyumba nkusanyamakuru mu bubiko bw’ikoranabuhanga aho tuzajya dukura amakuru y’ubuzima bw’intara. Bizadufasha gukurikirana ku buryo bworoshye uko gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa kugira ngo tubashe kwihutisha gahunda za Leta. Icyumba twafunguye turifuza ko cyagera ku karere no ku murenge nibura kandi ushaka amakuru y’imibereho y’abaturage ayabona bakazihutisha iterambere ryihuse.”
img-20220330-wa0026.jpg

Umunyabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry ‘abayobozi b’inzego z’ibanze (RALGA), Ladislas Ngendahimana mu kiganiro yagejeje ku bayobozi, yavuze ko umuyobozi ukubita abaturage aba arwanya ubutegetsi ndetse asaba buri muyobozi kudahutaza umuturage.

Yagize ati: “Abayobozi tuzirikane icyerekezo Umukuru w’Igihugu cyacu yaduhaye. Ibyo dukorera abaturage bigomba guhura n’icyerekezo Umukuru w’Igihugu yaduhaye. Umuntu wese ukoze ku muturage, inzego zigomba guhagurikira uwo muntu kuko imiyoborere yacu ishyira umuturage ku isonga.”

Ngendahimana akomeza ati: “Iyo dukoresha ibizamini nta we dusaba kuzana inkoni ariko bamara kugera mu biro bakazana inkoni zo gukubita abaturage, ni yo mpamvu umuyobozi uzakubita umuturage atazihanganiwa ahubwo twabasaba kubireka. Twebwe RALGA dushyigikiye ko umuturage ku isonga mu miyoborere, uwukubita umuturage aba arwanya igihugu kuko imiyoborere y’igihugu cyacu ishingiye ku muturage kandi umutekano w’umuturage wacu tuzi ko twese tuwushinzwe.”

Intara y’Iburasirazuba ifite ubuso bwa kilometero kare 9,813, abaturage bayituye ni 3,309,462 bari mu miryango 781,818 nk’uko bigaragazwa na raporo yakozwe mu budehe mu mwaka wa 2021.
img-20220330-wa0037.jpg
img-20220330-wa0073.jpg
img-20220330-wa0032.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *