Mu mwiherero w’iminsi ibiri wahuje abahagarariye abikorera baturuka mu turere twose tugize intara y’Iburasirazuba kuva tariki ya 27 kugeza ku ya 28 Werurwe 2022 mu karere ka Kayonza, ubuyobozi bw’intara bwabasabye guhuza imbaraga bakavugurura imijyi bakoreramo bakayiteza imbere.
Mu Kiganiro Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yagejeje ku bikorera bitabiriye uyu mwiherero, yabasabye gukorera hamwe bagahuza imbaraga kandi bakabyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari bafite kuko iyi ntara ari ikigega cy’ubuhinzi n’ubworozi.
Guverineri yavuze ko kuba iyi intara ariyo nini mu gihugu ikaba ikora ku mipaka y’ibihugu bitatu muri bine bihana imbibi n’igihugu, hakaba bamaze gutunganywa ibyanya bitatu by’inganda n’ubukerarugendo buhakorerwa kubera pariki y’Akagera n’ibiyaga 31 biri muri iyi ntara bigomba kubyazwa umusaruro.
Guverineri Gasana yagize ati: “Abikorera bafite uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu. Turabasaba kubyaza amasaruro amahirwe ari muri iyi ntara yacu kuko ni ikigega cy’ubuhinzi n’ubworozi. Hari andi mahirwe dufite mu bukerarugendo n’ubucuruzi nayo bagomba kubyaza umusaruro.”
Guverineri Gasana akomeza asaba abikorera bibumbiye muri PSF kuvugurura imijyi bakoreramo. Ati: “Iyo tuvuga ibishushanyo mbonera byakozwe, abikorera ni bo bagira uruhare mu kubishyira mu bikorwa. Umuntu agura ikibanza mu mujyi akamara imyaka itatu ataracyubaka, ndabasaba ubufatanye mu bikorera kugira ngo tuvugurure imijyi yacu. Birasaba ishoramari no kugira ubumenyi bwisumbuyeho, ni yo mpamvu twahisemo gukorera hamwe tugahuza imbaraga.”
Nkurunziza Jean Dieu ni umwe mu bikorera bitabiriye uyu mwiherero. Avuga ko kugira ngo bavugurure imijyi bisaba kwishyura hamwe ndetse ko bakwiye kubishishikariza bagenzi nabo.
Agira ati: “Abikorera muri iyi ntara ni twe tugomba kuvugurura imijyi yacu. Kugira ngo tubigereho biradusaba gushyira hamwe imbaraga. Tugiye gushishikariza bagenzi bacu bikorera duhagarariye guhuza imbaraga mu ishoramari, dushaka uburyo imijyi yacu yatera imbere ku buryo bugaragara.”
Jean Paul Mutalikanwa, Perezida w’urugaga rw’abikorera mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko imikorere y’urugaga rw’abikorera yavuguruwe bikaba bibaha icyizere cy’uko bizihutisha iterambere.
Mutalikanwa yagize ati: “Imikorere ya PSF yaravuguruwe ku buryo buri cyiciro muri bitanu by’abikorera gihagarariwe kandi twizera ko bizatuma ibibazo abikorera bahuraga nabyo bizoroha gushaka ibisubizo kandi imikorere mishya izatuma tugeza ku baturage batuye iyi ntara ku iterambere.”
Mu ntara y’Iburasirazuba, imijyi ya Nyagatare, Kayonza na Kirehe yagizwe imijyi yunganira Kigali naho uturere twa Rwamagana na Bugesera twagizwe imijyi igaragiye umujyi wa Kigali. Abaturage batuye iyi ntara barenga miliyoni eshatu.



