Iburasirazuba: Inka zaho zabaye ingwizamurongo ku mukamo

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, cyakebuye aborozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba ku ngingo yo kongera umukamo kuko umubare w’inka zibarizwa muri iyi ntara utajyanye n’umusaruro zitanga.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, igaragaza ko muri iyi Ntara habarurwa inka zirenga ibihumbi 500, gusa ku munsi muri iyi ntara hakusanywa umukamo utageze no kuri litiro z’amata ibihumbi 200.

Ibi bisa n’ibiteye impungenge kuko muri iyi mu Karere ka Nyagatare mu gihe cy’umwaka umwe hazaba huzuye uruganda rutunganya amata y’ifu ruzajya rwakira litiro ibihumbi 500.

Dr Solange Uwituze, umuyobozi wa RAB wungirije ushinzwe ubworozi, avuga ko iyi Ntara ifatwa nk’ikigega cy’igihugu cy’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ikwiye kwitabwaho by’umwihariko.

Imwe muri gahunda zitezweho kongera umukamo w’inka muri iyi Ntara y’Iburasirazuba, ni iyiswe urwuri rw’icyitegererezo (Model farm) igamije gufasha aborozi kumenya uburyo bwiza bwo kugaburira amatungo mu nzuri, guhinga ubwatsi no kubuhunika mu buryo bugezweho.

Urwuri rwa hegitari zigera kuri 50 rwahawe izina ry’Inshongore ruherereye mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Karangazi, ni rumwe mu nzuri z’icyitegererezo ziri mu Karere ka Nyagatare, ari narwo rwatangirijwemo iyi gahunda.

Iyi gahunda y’urwuri rw’icyitegererezo biteganyijwe ko izagezwa mu turere hafi ya twose two mu Ntara y’Iburasirazuba, ariko by’umwihariko udukorerwamo ubworozi cyane ari two Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.

Buri Murenge uzaba ufite hegitari imwe y’urwuri rw’icyitegererezo ruzaba ruteyemo ubwatsi bw’amatungo, umworozi akazajya ahitamo ubwatsi atera bijyanye n’ubworozi bw’inka afite.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel Gasana, avuga ko iyi gahunda yitezweho umusaruro ushimishije by’umwihariko ku bijyanye no kongera umukamo.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba kandi buvuga ko bwashyizeho itsinda rikurikirana uko gahunda zigamije kuzamura iterambere ry’ubworozi zishyirwa mu bikorwa, ari naryo rizakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda y’urwuri rw’icyitegererezo.

RAB ivuga ko izakomeza gufasha aborozi kubona ibisabwa muri iyi gahunda birimo kubongerera imashini zitunganya ibyo kurya by’amatungo, ndetse no kubona amazi ahagije mu nzuri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *