Iburasirazuba: Min. Nyirasafari ntiyumva icyihishe inyuma y’inda zikomeje kuvuza ubuhuha mu bana

Sangiza iyi nkuru

Abagore bari mu buyobozi bahawe umukoro wo gushyira ingufu mu kurinda abana b’abakobwa gutwara inda zitateganyijwe bagirana ubufatanye n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko bakamenya ko abahohotera abo bana bakurikiranwa bakabihanirwa.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Esperence Nyirasafari avuga ko buri wese agomba guhangayikishwa n’ubwiyongere bwo gutwara inda kw’abana bakiri bato avuga ko ari ikibazo gikomeye kuri gahunda Guverinoma y’U Rwanda ishimirwa yo guha ubushobozi abari n’abategarugori.

Ibi minisitiri Nyirasafari yabitangarije kuri uyu wa Gatanu, itariki 28 Nzeri, mu Nama Rusange y’Inama y’igihugu y’Abagore, yari igamije mu byo yizeho, gusubiza amaso inyuma harebwa ibyagezweho mu mwaka ushize hanafatwa ingamba z’umwaka uri imbere.

Minisitiri Nyirasafari ati: “ Buri muntu muri sosiyete azi abantu bangiza abana bacu b’abakobwa. Aba ni abagize umuryango, abaturanyi, inshuti n’abandi..ariko benshi bahitamo kurebera icyo cyorezo .”

Yakomeje avuga ko igihe kigeze ngo habeho impinduka kandi ashaka kubona abagore bagira uruhare mu gushakira umuti iki kibazo.

Imibare y’ubushakashatsi bwakozwe ku miturire n’ubuzima bw’abanyarwanda mu 2014/15 igaragaza ko 7% by’abagore batwara inda bari hagati y’imyaka 15 na 19.

Ngo uku gutwara inda ku bakiri bato kugaragara kenshi ku bakobwa bari mu mashuri abanza (9%), kurusha ababa bakiri mu mashuri yisumbuye n’amakuru, aho abazitwara bari ku rugero rwa 4%.

Imibare ya Imbuto Foundation yo igaragaza ko mu 2016 abana b’abakobwa batwaye bagera ku 17,000.

Nubwo igihugu cyose ngo cyugarijwe n’iki kibazo, imibare igaragaza ko mu turere 10 twa mbere twugarijwe kurusha utundi, turindwi ari ari utwo mu Ntara y’Uburasirazuba, ikintu minisitiri avuga ko gikwiye gusubirwamo kigashakirwa igisubizo.

Minisitiri Nyirasafari yabajije ikibazo cyaba kiri muri iki gice cy’uburasirazuba asaba abayobozi mu turere twugarijwe kuzagaragaza impamvu ibyihishe inyuma, by’umwihariko mu bukangurambaga bw’imiryango buzatangira kuwa 01 Ukwakira.

Dr Jeannette Bayisenge, ukuriye Inama y’Igihugu y’Abagore, ashimangira ko gutwara inda kw’abana bakiri bato bibangamira imikurire yabo mu mahoro ari nayo ituma babasha kugera ku nzozi zabo.

Naho umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu burasirazuba, Anne Marie Ingabire, yijeje ko agiye gushakisha uburyo bushya zo kurwanya uku gutwara inda gukabije ku bana b’abakobwa bakiri bato muri iki gice, yongera ubukangurambaga mu bagabo n’abagore, mu rubyiruko no mu basheshe akanguhe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *