img-20220425-wa0084.jpg

Iburasirazuba: Urubyiruko rwahawe umukoro wo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Mu muhango wo gusoza amahugurwa y’iminsi 5 yahuje urubyiruko rw’abakorerabushake 250, bahagarariye bagenzi babo mu turere turindwi tugize intara y’Iburasirazuba, rwasabwe kongera imbaraga mu bikorwa bigamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.

Ayo mahugurwa yatangiye ku wa 20 Mata 2022, abera mu ishuri rya Polisi y’igihugu riri mu murenge wa Gishari mu karere Ka Rwamagana.

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vienney Gatabazi, yibukije uru rubyiruko rw’abakorerabushake ko rufite uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’abaturage, anabasaba gukora ku buryo umubare w’abakora ibikorwa by’ubwitange wiyongera kugira ngo byihutishe impinduka mu guhindura imyumvire, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’abaturage no guhindura imibereho yabo.

Aya mahugurwa yari afite intego yo kongerera urubyiruko rw’abakorerabushake ubumenyi n’ubushobozi mu kwihutisha iterambere ry’abaturage ndetse n’impinduka ku mibereho myiza yabo nk’uko byatangajwe na Guverineri w’iyi ntara, Gasana Emmanuel.

Kuri uyu wa 25 Mata 2022, ubwo basozaga aya mahugurwa, urubyiruko rwayitabiriye rwavuze ko rwiyemeje gushyira mu bikorwa imihigo 15, igamije guhindura imibereho y’abaturage.

Uwanziga Queen ni umwe mu bakorabushake bitabiriye aya magururwa. Avuga ko amahugurwa bahawe azatuma hari ibibazo bakemura bibangamiye abaturage hashingiwe ku mihigo yabo.

Ati: “Amahugurwa tumaze guhabwa yadufashije gufata ingamba twiyemeza gukorera ku mihigo. Hari ibikorwa twiyemeje bizakemura ibibazo by’abaturage nko kubakira abatishoboye batagira inzu zo kubamo cyangwa ababa mu nzu zitameze neza. Tuzagerageza kubafasha uko dushoboye, dufatanyije n’ubuyobozi kuko tugomba kugaragaza uruhare rwacu mu kubaka igihugu. Icyihutirwa tuzakora ni ukuzamura imyumvire y’abaturage no kwita ku bibazo by’imirire mibi n’ibindi bibangamiye. Tugomba kubegera tukabigisha bagahindura imyumvire.”

Bakundukize Jacques, umuhuzabikorwa w’umuryango Plan International Rwanda mu turere twa Gatsibo na Kirehe wagize uruhare mu gutera inkunga amahugurwa y’urubyiruko rw’abakorerabushake, yavuze ko uru rubyiruko barwitezeho ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko abana n’abakobwa.

Agira ati: “Amahugurwa yateguwe n’intara natwe twifuje kuyatera inkunga kuko twasanze intego yari afite zihuye n’inkingi za Plan International Rwanda, tukaba tubona nidufatanya na bo mu bikorwa birimo kurwanya ibyaha by’ihohoterwa bikorerwa abana bizatuma natwe tugera ku ntego n’inkingi tugenderaho zo kurengera umwana. Icyo dusaba urubyiruko rw’abakorerabushake ni uko barushaho kugira uruhare mu kurengera abana bakanoza uburyo bwo gutanga amakuru kugira ngo umwana wese agire ubuzima bwiza kandi akarindwa ihohogerwa natwe twiyemeje kuzakorana na bo mu gukemura ibibazo bibangamira abaturage.”

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu, IGP Dan Munyuza, yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kurushaho kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage no kurwanya ibyaha birimo ruswa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Agira ati: “Urubyiruko rw’abakorerabushake nka Polisi y’igihugu tubabonamo imbaraga zubaka igihugu, tukaba tubashimira ubwitange bwanyu. Ariko turabasaba ko mwakora ibishoboka umubare w’abakorerabushake bari muri iyi ntara ukiyongera kugira ngo mubashe gukomeza gufasha abaturage kugira imibereho myiza.”

IGP Munyuza, yakomeje asaba urubyiruko rw’abakorerabushake kurwanya ibyaha bibangamira umudendezo n’iterambere ry’abaturage.

Ati: “Tugomba gufatanya nk’urubyiruko mukarwanya ibyaha bibangamiye umudendezo n’iterambere ry’abaturage bikava mu magambo bikajya mu bikorwa, hari ibyaha nka ruswa tugomba kwibaza impamvu bihari, urubyiruko mugomba kudufasha gukemura ibyo bibazo, mugafasha abaturage bakigishwa kandi aho mubona bitagenda neza mutange amakuru mu nzego zibishinzwe, nizitabikemura nanjye muzanyoherereze ubutumwa mubimbwire mbikurikirane.”

Yakomeje ati: “Tugomba gufata ingamba zo kurwanya ruswa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, niba ikibazo ari abaturage mubegere mubigishe, niba ari uguhana RIB igomba gukora dosiye nabyo byakorwa kubera amakuru mwatanze, mudufasshe guhangana n’ibidindiza ibyo abaturage biyemeje kugeraho bidindizwa n’imitangire mibi ya serivisi.”

Urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth volunteers) mu ntara y’iburasirazuba nagera 76.793 bakora ibikorwa by’ubwitange harimo n’abagira uruhare mu kurwanya ibyaha bya magendu ziva mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
img-20220425-wa0084.jpg
img-20220425-wa0085.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *