Iby’abadipolomate b’ u Rwanda birukanwe muri Afurika y’Epfo bazira inzoga bigeze he?

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Afurika y’Epfo muri Kamena 2021, cyatangaje ko cyirukanye abadiplomate b’abanyamahanga barenga 200 barimo ab’u Rwanda batamenyekanye umubare n’amazina, ibaryoza kugura inzoga nta misoro batswe, nyuma bo bakazigurisha ku mafaranga y’umurengera.

Iki gihugu cyatangaje ko iyi mikorere yagihombeje miliyoni z’amadolari z’imisoro buri kwezi. Abategetsi ba Afurika y’Epfo babwiye Sunday Independent ko ibi byatumye igihugu cyabo gihomba miliyoni indwi z’amadorali ku kwezi.

Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo, Sunday Independent, cyari cyavuze ko abirukanwe bakomoka mu bihugu birimo: u Burundi, u Rwanda, Lesotho, Gineya, Malawi n’ibindi bihugu.

Mu itangazo ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ya Afurika y’Epfo (DIRCO) byashyize ku rubuga rwa Twitter tariki ya 11 Kamena 2021, ryavugaga ko aba badipolomate bahamwe n’amakosa yo gukoresha ububasha bwabo, bagura inzoga nyinshi bakomorerwaho imisoro (duty-free alcohol), hanyuma bakazicuruza kandi bitemewe.

Ibyo DIRCO yatangaje byavuye mu iperereza ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro cya Afurika y’Epfo, SARS (South Africa Revenue Service) giherutse gushyira ahagaragara.

Itangazo rya DIRCO kuri aba badipolomate rigira riti: “Aba badipolomate bavugwa bahamwe no gucuruza bitemewe inzoga bakomorerwaho imisoro.”

Ibi biro bivuga ko icyemezo cyo gukuriraho abadipolomate imisoro kuri izi nzoga, cyafashwe hashingiwe ku masezerano yasinyiwe i Vienna mu 1961, agenga dipolomasi.

Yasobanuye ko ariko aya masezerano avuga ko mu gihe abadipolomate bakoresheje nabi ubu bubasha, igihugu bakoreramo gifite ububasha bwo kubafatira ibyemezo.

Ikinyamakuru The Sunday Independent, kivuga ko izi nzoga, abadipolomate barimo ab’ u Rwanda bagiye bagura izo nzoga ku bibuga by’indege no mu yandi mazu azwi nka “Duty Free” bakazigurisha akayabo.

Abakoze iperereza bavuga ko hari umwe mu badipolomate batatangaje igihugu akomokamo, wungukiye muri ubwo buriganya kuko yungutse miliyoni zigera kuri eshatu mu mezi atatu gusa.

SARS yavuzwe haruguru yo ivuga ko hari abadipolomate bari barafunguye amaduka, bakayacururizamo izo nzoga baguze kuri make. Ntivuga niba n’ab’ u Rwanda nabo bari mu bari barashinze amaduka.

Ikinyamakuru Sunday Independent cyemeje ko 17 bamaze kugera iwabo. Muri bo ngo harimo umukobwa w’uwahoze ari Prezida wa Malawi, Bingu Wa Mutharika.

Ku Rwanda bimeze bite?

Sunday Independent muri Kamena yari yatangaje ko biteganyijwe ko abadiplomate ba Guinea, u Rwanda n’ u Burundi bahawe isinde, bagomba kujya mu bihugu byabo bitarenze kuva kuwa 21 Kamena 2021.

U Burundi na Malawi bamaze kugira icyo bavuga ku iyirukanwa ry’abadipolomate babo mu gihe u Rwanda rwo ntacyo ruragira icyo rubitangazaho kugeza magingo aya.

Ntibizwi niba koko aba badipolomate ubu baramaze kugera mu Rwanda. Ikindi kibazwa ni ukuba nta bihano bazahabwa nk’abitwaye nabi, cyangwa bizaba bimwe byo kuvuna umuheha, bagahabwa undi.

BWIZA kuwa 15 Kamena yari yatangarije abakunzi bayo ko abadipolomate b’ u Rwanda bashobora kwirukanwa cyane ko aba Lesotho na Malawi bari bamaze kwirukanwa kandi bose bashinjwa amakosa amwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *