Raporo yagaragazaga ko abantu 16.239 bari baravuye mu byabo bahungira ku nyubako zinyuranye za Leta n’iz’amadini i Nyamata, Maranyundo, Ruhuha, Musenyi, Karama, Gitagata, Mayange, Rango, Ntarama, Murago, Kigusa na Kayenzi.
Komisiyo yari igizwe na:
– François Karera, SuPerefe, ari na we wari uyikuriye;
– Dancille Mukarushema, Supererefe kuri Perefegitura ya Kigali;
– Djuma Gasana, SuPerefe wa SuPerefegitura ya Kanazi (Nyamata);
– Gratien Mwongereza, visi Perezida w’urukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Nyamata;
– Daniel Shumbusho, substitut wa porokireri muri parike ya Nyamata;
– Dominique Muhawenimana, ushinzwe serivisi z’ubutasi muri suPerefegitura ya Kanazi;
– Bernard Gatanazi, Burugumesitiri w’agateganyo wa Komine Kanzenze.
Uretse kuba iyi Komisiyo yari igizwe n’abakozi ba Leta gusa, barimo bamwe muri bo bagize uruhare ku buryo bugaragara muri ubwo bwicanyi, biragaragara neza ko yari ifite aho ibogamiye.
Mu bantu bakwiye kubazwa cyane ubwicanyi bw’Abatutsi mu Bugesera twavuga:
– Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’amajyambere ya komini Faustin Munyazesa washyigikiye umugambi w’ubwicanyi kubera ko atafatiye ibihano abategetsi bakoze ibyaha kandi bari mu nshingano ze;
– Minisitiri w’Ubutabera, Mathieu Ngirumpatse, utarafashe ibyemezo bya ngombwa ngo abakoze ubwo bwicanyi bakurikiranwe mu butabera;
– Perefe Emmanuel Bagambiki wayoboye inama zateguraga ubwicanyi;
– SuPerefe Faustin Sekagina wa Kanazi wari wungirije Bagambiki;
– Burugumesitiri wa Kanzenze Fidèle Rwambuka, wahagarikiye ubwicanyi ku buryo butaziguye;
– Koloneli Pierre-Célestin Rwagafirita, umugaba mukuru wa gendarmerie, kubera amakosa yo kutohereza abajandarume guhagarika ubwo bwicanyi no gucunga umutekano w’abantu n’ibintu;
– Koloneli Venant Musonera, umuyobozi mukuru w’ikigo cya gisirikare cya Gako, abasirikare bo muri iki kigo bagize uruhare rukomeye mu bwicanyi;
– Ferdinand Nahimana, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR);
– Jean-Baptiste Bamwanga na Jean-Baptiste Nubahumpatse, abanyamakuru ba Radiyo Rwanda basomye mu buryo bukurikiranye kuri Radiyo Rwanda itangazo rihamagarira rubanda mu buryo butaziguye kandi bweruye gukora ubwicanyi;
– Dominique Muhawenimana, wari ushinzwe serivisi z’ubutasi muri SuPerefegitura ya Kanazi, wakwirakwije ibinyoma bivuga ko Abatutsi, cyane cyane abayobozi b’ishyaka PL i Nyamata, barimo Gahima, bari bafite umugambi wo gutsemba Abahutu.
– Umwungiriza wa mbere wa porokireri i Nyamata, Déogratias Ndimubanzi, uyu ndetse yamaganywe n’amashyirahamwe arengera uburenganzira bwa muntu n’itangazamakuru ryigenga kubera kugira uruhare mu bwicanyi bwo mu Bugesera.
MRND yashinze agatsiko k’abicanyi mu mujyi wa Butare Amashyaka ya MDR na PL yasohoye itangazo ridasanzwe yise special ku wa 14 Werurwe 1992 rigaragaza ko MRND yashinze mu mujyi wa Butare umutwe w’abagizi ba nabi witwaga “Front commun contre les Inkotanyi” (FCCI) wari ugizwe cyane cyane na bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda. Uwo mutwe wari ufite inshingano zo gutoteza abanyeshuri batari muri MRND, by’umwihariko Abatutsi. Umutwe washinzwe na Dr Jean Berchmans Nshimyumuremyi wari umuyobozi wungirije wa Kaminuza.
Izo nterahamwe zahabwaga kandi inkunga n’ubuyobozi bwazo ku rwego rw’igihugu ndetse abakuru bazo barimo Kajuga Robert, Mbonabaryi Leoni, Mudahinyuka Jean Marie Vianney, Akingeneye Eugene na Rutaganda Georges bazaga kenshi gukorana inama n’abagize uwo mutwe i Butare. Imwe muri izo nama yabaye ku itariki 12 Werurwe 1992, irangiye bamwe mu banyeshuri b’Abatutsi n’abo mu mashyaka ya politiki yarwanyaga Leta baratewe barakubitwa.
Ibi byabanjirijwe n’inama yabaye ku wa 08 werurwe 1992, ikoreshejwe n’abadepite babiri ba MRND bakomoka muri Butare, Laurent Baravuga ukomoka muri Kigembe na Bernadette Mukarurangwa ukomoka muri Ndora. Baravuga yakoresheje inama muri Komini Kigembe, Segiteri Kigali, asaba abari aho bose “gufata imipanga, imiheto n’amacumu bagatangira bagahiga abatari muri MRND bose badakangwa n’amaduka n’amamodoka.” Muri Jenoside abo badepite bombi bagize uruhare runini mu gukangurira kwicisha Abatutsi.
Irindi tangazo rya MDR ryo ku wa 10 Werurwe 1992 rigaragaza ko abayobozi ba MRND muri Butare bateje imvururu muri za komini bafitemo ingufu, aho ishyaka rya MRND ryakoresheje mitingi muri Komini nyinshi zo mu gihugu bagasiga bateje imvururu mu baturage. Itangazo rivuga ko ibikorwa nk’ibyo byatangiriye muri Komini Muganza (Butare) biyobowe na Perezida w’iryo shyaka muri Butare, Amandin Rugira, ngo wavugaga ko “MDR yibanguriye kuri PL. Bizabyara ibirambu, cyangwa ngo Ujya gutwika imbagara arazirundanya. Ubwo aba ashaka guteranya Abahutu n’Abatutsi ngo basubiranemo”.
Iryo tangazo ryasobanuraga ko “Ikibabaje cyane nuko abategetsi bamwe ba Perefegitura n’aba komini barimo Perefe Temahagali bakomeje kubogamira uruhande rumwe, bagatera ubwoba abayoboke b’andi mashyaka.” Itangazo rigasoza riburira Temahagari ngo “amenye ko Butare yo muri 1992 atari Gikongoro yo muri 1963”.
Impamvu y’iyi mvugo ni uko mu 1963, Yusitini Temahagari ariwe wasimbuye Andereya Nkeramugaba ku mwanya wa Perefe w’iyo Perefegitura mu gihe cya Jenoside yabereye ku Gikongoro mu Ukuboza 1963.
Tariki 11 Werurwe 1992, umuyobozi ushinzwe Afurika na Madagasikari muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Abafaransa, Paul Dijoud, yagiriye inama Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ubufaransa, Roland Dumas, kongera inkunga Ubufaransa bwageneraga u Rwanda mu bya gisirikare no kohereza umujyanama mu bya gisirikare wo ku rwego rwo hejuru muri “Etat-major” y’ingabo z’u Rwanda.
Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko hishwe Abatutsi basaga 300 mu Bugesera
Nyuma y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Bugesera mu ijoro ryo ku itariki ya 4 rishyira iry’iya 5 Werurwe 1992, amashyirahamwe atanu yigenga aharanira Uburenganzira bwa Muntu: ADL, LICHREDOR, ARDHO, Kanyarwanda na AVP yakoze ubucukumbuzi bubiri bwimbitse kuri ubu bwicanyi bavumbura ibintu byinshi biteye agahinda.
Raporo ya mbere yashyizwe ahagaragara ku itariki 10 Werurwe 1992 igaragaza urupfu rw’Abatutsi basaga 300. Bamwe muri bo bari bararoshywe mu migezi abandi baratwikiwe mu nzu. Iyi raporo kandi yanavugaga ko Abatutsi bavuye mu byabo bageraga ku 15.000 kandi ko bari babayeho mu buzima buteye agahinda, cyane cyane abari barahungiye kuri Paruwasi no ku mashuri i Nyamata, Maranyundo, Ruhuha na Rilima.
Iyi raporo kandi yamaganaga uruhare rw’abayobozi muri ubwo bwicanyi cyane cyane Fidèle Rwambuka, Burugumesitiri wa Kanzenze, Faustin Sekagina, SuPerefe wa Kanzenze, Déogratias Ndimubanzi wari umwungiriza wa mbere w’umushinjacyaha muri Parike ya Kanzenze na Dominique Muhawenimana wari ushinzwe iperereza muri SuPerefegitura ya Kanazi.
Ku itariki ya 30 Werurwe 1993, aya mashyirahamwe yongeye gukora ubucukumbuzi mu Bugesera agamije kureba uko umutekano uhagaze nyuma y’umwaka umwe habaye ubwicanyi bwo mu 1992.
Muri raporo yabo basohoye ku itariki 5 Werurwe 1994, aya mashyirahamwe yagaragaje ko Abatutsi benshi bari baravuye mu byabo batari barigeze babisubiramo kandi ko iteka bahoraga bahohoterwa n’abarwanashyaka ba CDR. Iyi raporo yagaragazaga ko abangavu bari baragiye bafatwa ku ngufu n’abasirikare bo mu kigo cya Gako.
Abantu bakomejwe kwicwa bazizwa gukekwaho gushaka gusanga Inkotanyi. Bamwe baramenyekanye, nka Nyabyenda na Anastase bazize gukorera umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Imari witwaga Mbarute. Uwitwa Butera yishwe n’abasirikare i Nyarurama (Komine Ngnda) kuwa 6 Weurwe 1993. Abantu benshi barakubiswe bagirwa ibimuga, nk’umusaza Mutabazi, wakubiswe kuwa 21 Gashyantare 1993 n’abajandarume n’abapolisi ku biro bya Komine Kanzenze.
Lieutenant-colonel Claudien Singirankabo wayoboraga ikigo cya gisirikare cya Gako yavuze ko ubwo bwicanyi bwari inkurikizi z’intambara yatejwe na FPR, kandi ko nyina yishwe n’Inkotanyi mu Ruhengeri.
Leta ya Habyarimana yishe n’abanyamahanga barwanyaga umugambi we wo kurimbura Abatutsi
Gutegura Jenoside byajyanaga no gucecekesha abashoboraga gutuma umugambi wa jenoside utagerwaho. Abenshi barishwe, abandi barafungwa cyane cyane abanyamakuru bavugishaga ukuri nka Kameya André umuyobozi w’ikinyamakuru Rwanda Rushya.
Ni muri urwo rwego, umutaliyanikazi witwa Antonia Locatelli yishwe. Antonia Locatelli yakomokaga mu Butaliyani, yari Umuyobozi w’Ikigo cyigisha imyuga iciriritse (CERAI) cya Nyamata. Yishwe mu ijoro ryo ku itariki 9 rishyira itariki ya 10 Werurwe 1992 arashwe n’umujandarume Epimaque Ulimubenshi. Uyu Mutaliyanikazi wari umurezi i Nyamata yari yarakiriye impunzi z’Abatutsi zahungaga abicanyi, abimenyesha inzego zitandukanye zaba iza Leta cyangwa izigenga zirimo Arikidiyosezi ya Kigali, CERAI ya Nyamata yabarizwagamo.
Mu rwego rwo kumvikanisha uburemere bw’ubwicanyi bwari burimo gukorerwa Abatutsi, Antonia Locatelli yari yaratanze amakuru kuri Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI). Yahise yicwa ikiganiro cye kikimara gutangazwa mu makuru ya nimugoroba kuri RFI. Uwamwishe ntibyigeze bimutera ikibazo na gato, ibi bikaba bigaragaza ko ari ubwicanyi bwari bwateguwe kandi bushyigikiwe na Leta.
Uretse Antonia Locatelli, hari n’undi munyamahanga Furere Fransisko Cardinal wakomokaga mu gihugu cya Canada wayoboraga ikigo cy’imyuga cya Butamwa “Centre de formation rurale de la jeunesse de Butamwa” cyigishaga urubyiruko imyuga itandukanye, nawe wishwe muri ubwo buryo. Yabanaga muri icyo kigo n’abandi bafurere batatu barimo undi munyakanada witwa Paul Latraverse n’abandi banyarwanda babiri ari bo Furere Karake Evariste na Furere Rwibandira Pierre Servillien.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 2 Ukuboza 1992 igenewe Minisitiri w’Intebe yanditswe na Dr Iyamuremye Augustin wari Umukuru w’ibiro by’iperereza imbere mu gihugu, byabarizwaga kwa Minisitiri w’Intebe, mu ijoro ryo ku itariki 29 rishyira 30 Ugushyingo 1992, Furere Cardinal wari ufite imyaka 50 y’amavuko yarashwe n’igitero cy’abantu bagera kuri batandatu bambaye imyenda ya gisilikare. Yarasiwe mu kigo cy’abafurere agwa imbere y’icyumba yararagamo. Bamaze kumwica binjiye mu nzu batwara amafaranga abarirwa hagati y’ibihumbi magana abiri na magana ane.
Muri iyo baruwa, umuyobozi mukuru w’ibiro by’iperereza asoza avuga ko abaturage bo muri ako karere binubira imikorere mibi y’inzego zishinzwe umutekano n’iz’ubugenzacyaha, bakavuga ko zifatanyije n’abicanyi ndetse n’amabandi.
Iyicwa rya Furere Cardinal risa nk’aho ritatunguye bamwe mu bari bamuzi cyane cyane abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Ku itariki ya 30 Ugushyingo 1992 yaraye arashwe, Kinyamateka yaganiriye n’abadipolomate b’abanyamahanga bari bagiye Butamwa aho Furere yari yaraye yiciwe. Kinyamateka itangaza ko umwe muri bo yayitangarije ko iryo yicwa ryasaga nk’aho ryari ryitezwe kuko yari yarahawe kenshi ubutumwa kuri telefoni ko azicwa, kandi uwo mugambi wari uyobowe na Colonel Elie Sagatwa, muramu wa Perezida Habyarimana, akaba yari n’umujyanama we wihariye.
Jenoside yarinze iba mu 1994 abishe Furere Cardinal batarahanwa, bikaba byerekana ukuri kw’inyandiko ya Kinyamateka igaragaza ko abategetsi bakomeye bari bafite uruhare rw’ibanze mu iyicwa rye.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


