Iby’ingenzi ku bifaru bya Gepard u Budage bugiye kohereza muri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 26 Mata 2022 ubwo Minisitiri w’ingabo w’u Budage, Christine Lambrecht, yahuriraga mu nama ku birindiro bya Ramstein n’abahagarariye ibihugu bya NATO n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Jens Stolenberg, yatangaje ko igihugu cye giteganya guha Ukraine ibifaru 50 bya Gepard ‘bivuguruye’ bikumira ibitero by’indege.

Muri iyi nama yateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, buri gihugu muri 40 byayitabiriye byiyemeje gufasha Ukraine uko gishobojwe, u Bwongereza bwo bwemera ko gutanga umusanzu w’intwaro w’ibifaru bya Stormer HVM (High Velocity Missile) na byo bikumira ibitero by’indege.

Kuri uyu wa 28 Mata, abagize inteko ishinga amategeko y’u Budage bemeje bidasubirwaho ko ibifaru 50 bya Gepard bisanzwe bikorwa n’uruganda rwa KMW (Krauss-Maffei Wegmann) bigomba koherezwa muri Ukraine kugira ngo ibyifashishe mu rugamba ihanganyemo n’ingabo z’u Burusiya zayishojeho ibitero guhera mu mezi abiri ashize.

Ikitaremezwa ni igihe ibi bifaru bigomba kohererezwa muri Ukraine, na ho guverinoma y’u Budage yamaze kwemezwa ko gahunda itazahinduka, kuko yanatangaje ko yatangiye gutoza ingabo z’iki gihugu kizazakira ku buryo zikoreshwa.

Iby’ingenzi kuri Gepard

Ibifaru bya Flugabwehrkanonenpanzer Gepard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babyita ‘Cheetah’ gusa ni umwihariko w’u Budage kuko ari ho honyine bikorerwa.

Nk’uko uruganda KMW rubisobanura, F. Gepard ni igifaru cyitabazwa ikirere uko cyaba kimeze kose (mu mvura, ku izuba no mu rubura), kigakumira ibitero biturutse ku butaka no mu kirere.

Iki gifaru gifite ikoranabuhanga ryo gushakisha (search radar) rifite ubushobozi bwo gutahura umwanzi uri mu bilometero bigera kuri 15, kandi kikarasa igipimo kiri mu ntera y’ibilometero 6.

Gepard kandi ifite ubushobozi bwo kubika ingufu z’umuriro w’amashanyarazi wa kilowati (kw) 618.9, ikaba yabasha kugenda intera y’ibilometero 550 ku rugamba itarashiramo amavuta (fuel).

KMW iti: “Iki gifaru ni cyiza mu guhangana n’ibitero by’indege, kirasa cyifashishije imbunda zacyo ebyiri za 35mm. Cyakwifashishwa mu gukumira ibitero by’indege, misile ziyoborwa na ‘remote’, roketi n’indege zigezweho zitagira abapilote.”

U Budage bwatangiye gukoresha ibi bifaru mu myaka y’1970 bimaze imyaka irenga 10 bikorewe muri uru ruganda. Guhera mu mpera z’2010 bwahagaritse kubikoresha, bubisimbuza ibya Wiesel 2 Ozelot bikorwa n’uruganda Rheinmetall AG. Ni yo mpamvu byabaye ngombwa ko bivugururwa mbere yo koherezwa muri Ukraine.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *