MV Sigulu ni ubwato bunini Uganda igize mu mateka, bukaba bufite ubushobozi bwo kwikorera imodoka 18 no gutwara abagenzi 300 icya rimwe.
Ubu bwato bwatangiye gukora ku mugaragaro tariki ya 3 Ukuboza 2020 mu muhango wayobowe na Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.
Icyo gihe Perezida Museveni yagize ati: “Ubwato bwa Sigulu ni bwo bwato bunini bwa Uganda, bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 300 n’imodoka zirenga 18.”
Museveni ubwo yitabiraga uyu muhango
Buzajya bukorera mu kiyaga cya Victoria, buhuza Akarere ka Namayingo n’ibirwa bya Sigulu na Lolwe mu ntera y’ibilometero bigera muri 50, bworohereje abaturage gukora ingendo, bubashe abarobyi gutwara umusaruro w’ibikomoka ku burobyi ndetse bugabanye n’imfu zaterwaga n’ubwato butoya bakoreshaga.
Bwubakiwe ku kirwa cya Sigulu n’ikigo cyubaka amato cyo muri Denmark cyitwa JGH Marine, bwuzura butwaye amashilingi ya Uganda miliyari 16.
Aha ni ho ubu bwato bwubakirwaga
MV Sigulu ni ubwato bufite ubushobozi bwo kwikorera imodoka 18



