Benshi ntibumva ukuntu umugore ashobora kubyara umwana agahita amwihakana binyuze mu kwanga kumuterura ndetse no kumwonsa amashereka ya mbere, bita umuhondo.
Bibaho cyane ko umugore yihakana umwana nyuma yo kubyara. Ni indwara abantu benshi batazi ariko ibaho ndetse ikunda no gufata abagore ku bwinshi, bigatuma bihakana abana babo nyuma yo kwibaruka.
Nk’uko tubikesha ishuri ry’ubuvuzi rya John Hopkins Medicine ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ritangaza ko kwihakana umwana nyuma yo kubyara ari indwara yitwa ‘Baby Blues’ cyangwa ‘Postpartum Depression’ iterwa n’ibibazo byo mu mutwe.
Iyi ndwara ifata umugore umaze kwibaruka aho aba yumva yazinutswe umwana amaze kubyara kugeza n’aho yanze kumuterura no kumuha ibere. Icyakora ibi ntabwo biba igihe kinini aho bishobora kumara iminsi 7, nyuma bikaza gushira.
Iyi ndwara iterwa n’ibintu bigiye bitandukanye aho twavuga nko kugira ibibazo mu buryo bw’imitekerereze, kuba warigeze kugiraho umuhangayiko ukabije, kuba warigeze kugira ibibazo igihe wari utwite, kudashyigikirwa n’umuryango n’inshuti igihe utwite ndetse no kuba waragize guhangayika biturutse mu kwizera umuntu akagutenguha mu rukundo.
Iyi ndwara kandi igira ibimenyetso nko kumva utishimye ugahorana amarira, gutakaza umunezero iyo ubonye ibyakunezezaga, gutakaza akanyamuneza ugahora wijimye, kubura ibitotsi, kwinubira abantu, kwishinja amakosa no kwinenga, kubura kwihagararaho, gutekereza kwiyahura, kumva udashaka umugabo n’abana ndetse no kuzinukwa imibonano mpuzabitsina.
Bimwe mu buryo wakwifashisha kugira ngo ukire iyi ndwara birimo: Kuganira birambuye n’inshuti n’umuryango ukababwira uko wiyumva, kuruhuka bihagije (waba utabasha kuryama mu ijoro kubera umwana ukaryama igihe asinziriye), kurya ibiryo biringaniye kandi bifite intungamubiri, gushaka ikintu gituma wishima, gukora imyitozo ngororamubiri mu buryo bwo gufasha ubwonko, kwirinda ibibyabwenge, kwemerera abandi kugufasha kwita ku mwana ndetse no kuganira mu matsinda bikaba akarusho iyo ari abo muhuje ikibazo.
Iyi ndwara ntabwo ifata abagore gusa dore ko urubuga Health Clevelandclinic ruvuga ko byibuze umugabo umwe mu icumi, ashobora kugira iyi ndwara. Abenshi mu bagabo bayigira baba babaye ababyeyi vuba aho baba batangiye gutinya inshingano nshya baba bagize.


