Sukhoi Su-25 ebyiri zoherejwe i Goma ngo zizifashishwe ku rugamba

Iby’ingenzi kuri Sukhoi-25, indege y’intambara RDC yohereje i Goma

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo kirwanira mu kirere giherutse kohereza i Goma indege ebyiri z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi Su-25, giteganya kwifashisha mu guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Imwe muri izi ndege ni yo yarenze imbibi kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2022, igera mu kirere cy’u Rwanda, igwa by’akanya gato ku kibuga cy’indege cya Rubavu, isubira muri RDC mu bikorwa by’ubugenzuzi yarimo.

Sukhoi Su-25 ebyiri zoherejwe i Goma ngo zizifashishwe ku rugamba
Sukhoi Su-25 ebyiri zoherejwe i Goma ngo zizifashishwe ku rugamba

Amakuru kuri iyi ndege

Sukhoi Su-25 mu burengerazuba bw’Isi izwi nka Frogfoot yakorewe bwa mbere muri Georgia ubwo iki gihugu cyabarizwaga mu bumwe bw’Abasoviyete (Soviet Union) mu mwaka w’1978, itangira gukoreshwa mu myaka y’1980.

Ni indege ifite icyicaro kimwe cy’umupilote na moteri ebyiri yakozwe hagamijwe kugira ngo izajye yunganira ingabo zirwanira ku butaka mu gihe ziri ku rugamba, ariko yagiye ivugururwa mu bihe bitandukanye, hagendewe ku rwego rw’ikoranabuhanga Isi igezeho.

Urubuga Military Today rutangaza inkuru z’igisirikare umunsi ku wundi, rusobanura ko iyi ndege ifite uburebure bwa metero 15.35, ibaba rireshya na metero 14.52 n’ubuzamuke (height) bwa metero 5.20.

Mu gihe ntacyo yikoreye (by’umwihariko intwaro), ipima toni 9.8, yaba yikoreye igapima toni 14.4, ikabasha kugendera ku muvuduko utarenze kilometero 975 ku isaha (975km/h).

Sukhoi Su-25 ishyigikirwaho imbunda, by’umwihariko 30mm Cannon, misile zitandukanye zirimo izisenya ibifaru, amato ndetse n’ikoranabuhanga rya Radar nka Vikhr-M, Kh-35 na Kh-58U ndetse n’amabombe.

Sukhoi Su-25 yagiye yifashishwa n’ibihugu bitandukanye mu ntambara zirimo: ebyiri za Chechen muri Ukraine, iya Iran na Iraq kuva mu 1980 kugeza mu 1988, mu ya Ethiopia na Eritrea ndetse zirifashishwa mu ntambara Ukraine ihanganyemo n’u Burusiya.

Izi ndege ariko zahuye n’impanuka nyinshi mu kazi zabaga zitewe no kunanirwa kw’ikoranabuhanga bitewe no kurasishwa cyane. Kubera ibi, gukoresha intwaro nyamukuru yazo ya mm 240 S-24 byarabujijwe. Mu mwanya wayo, amabombe yo mu bwoko bwa FAB-500 500 kg yabaye intwaro zayo z’ibanze.

N’ubwo yafashije ibihugu byahoze mu bumwe bw’Abasoviyete mu ntambara byagiye birwana, ibikomeye mu gisirikare byahagaritse gukoresha ‘version’ zo mu 1978 kubera ko zitakijyanye n’igihugu, ibindi bizivugururamo izindi nka Sukhoi-28, Su-39, Su-25SM3 na Su-25TM.

Izo nk’u Burusiya butagikoresha, bwahisemo kujya buziha cyangwa buzigurisha ibihugu by’inshuti bidateye imbere cyane mu rwego rw’igisirikare, birimo bimwe byo ku mugabane wa Afurika nka Ethiopia na Sudani y’Epfo.

Ibihugu bya Afurika kandi birimo nka Cote d’Ivoire, Tchad, na Sudani byakoresheje Su-25 mu kurwanya inyeshyamba zaho ndetse no mu ntambara hagati y’abaturage.

Bivugwa ko mwene izi ndege ari zo Leta y’u Burusiya iherutse guha Mali kugira ngo izifashishe mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano w’iki gihugu, kuva Colonel Assimi Goïta yajya ku butegetsi, ahiritse abakiyoboraga.

Izi ndege ni zimwe mu zo u Burusiya buherutse guha Mali
Izi ndege ni zimwe mu zo u Burusiya buherutse guha Mali

Soma Izindi Nkuru

20 Responses

  1. Iby’ingenzi kuri Sukhoi-25, indege y’intambara RDC yohereje i Goma
    Umuturage wa congo aragowe! Urusaku rwa bombe ruzamumena amatwi pe! Gusa izi ndege ntabwo zizatsinda uru rugamba mubwo haza umurusiya ntiyatsinda m23. Ahubwo sinzi icyo Makenga ategereje yakagombye gufata Goma vuba ubundi Est ikagira amahoro

  2. Iby’ingenzi kuri Sukhoi-25, indege y’intambara RDC yohereje i Goma
    Umuturage wa congo aragowe! Urusaku rwa bombe ruzamumena amatwi pe! Gusa izi ndege ntabwo zizatsinda uru rugamba mubwo haza umurusiya ntiyatsinda m23. Ahubwo sinzi icyo Makenga ategereje yakagombye gufata Goma vuba ubundi Est ikagira amahoro

  3. Iby’ingenzi kuri Sukhoi-25, indege y’intambara RDC yohereje i Goma
    Eheee ko numva ibya sukhoi na kongo bitoroshye, ariko baribeshya ye M23 Nayo ntabwo yoroshye.

  4. Iby’ingenzi kuri Sukhoi-25, indege y’intambara RDC yohereje i Goma
    Eheee ko numva ibya sukhoi na kongo bitoroshye, ariko baribeshya ye M23 Nayo ntabwo yoroshye.

  5. Iby’ingenzi kuri Sukhoi-25, indege y’intambara RDC yohereje i Goma
    ibibintu nimperuka gusa hakenewe ubwumvikane kumpande zombi

  6. Iby’ingenzi kuri Sukhoi-25, indege y’intambara RDC yohereje i Goma
    ibibintu nimperuka gusa hakenewe ubwumvikane kumpande zombi

  7. Iby’ingenzi kuri Sukhoi-25, indege y’intambara RDC yohereje i Goma
    Ibi Yesu yarabivuze.hazabaho intambar.nimuha zintambara.kandi ntacobihagaritsa.reka ubuhanuzi bushike.ariko hahirwa uwameshe imyenda ye mumraso yumwana wintama kumo urupfu rwakabiri ataco ruzamutwara.ngo hahirwa abapfa bapfira mumwami

  8. Iby’ingenzi kuri Sukhoi-25, indege y’intambara RDC yohereje i Goma
    Ibi Yesu yarabivuze.hazabaho intambar.nimuha zintambara.kandi ntacobihagaritsa.reka ubuhanuzi bushike.ariko hahirwa uwameshe imyenda ye mumraso yumwana wintama kumo urupfu rwakabiri ataco ruzamutwara.ngo hahirwa abapfa bapfira mumwami

  9. Iby’ingenzi kuri Sukhoi-25, indege y’intambara RDC yohereje i Goma
    Isi yarangiye!
    Gusa mbabajwe n’umuntu uvuga ngo DRC oye! M23!Oye!
    Ubwo se ugira ngo ingaruka sinjye nawe.

  10. Iby’ingenzi kuri Sukhoi-25, indege y’intambara RDC yohereje i Goma
    Isi yarangiye!
    Gusa mbabajwe n’umuntu uvuga ngo DRC oye! M23!Oye!
    Ubwo se ugira ngo ingaruka sinjye nawe.

  11. Iby’ingenzi kuri Sukhoi-25, indege y’intambara RDC yohereje i Goma
    Umva, pro rekankubwire abakongomani urworusaku uvuga sumuragye barazwe, icyowamenyagusa nuko naho utuye nimwisi simwijuru byanzebikunze nawe urworusaku rwamasasu ruzakugyeraho.

  12. Iby’ingenzi kuri Sukhoi-25, indege y’intambara RDC yohereje i Goma
    Umva, pro rekankubwire abakongomani urworusaku uvuga sumuragye barazwe, icyowamenyagusa nuko naho utuye nimwisi simwijuru byanzebikunze nawe urworusaku rwamasasu ruzakugyeraho.

  13. Iby’ingenzi kuri Sukhoi-25, indege y’intambara RDC yohereje i Goma
    Mwese nimutuze, gahunda niyuwiteka. Ibi byose bizarangire tube mumahoro ariko ibyaba byiza naho M23 yatsinda FLDC

  14. Iby’ingenzi kuri Sukhoi-25, indege y’intambara RDC yohereje i Goma
    Mwese nimutuze, gahunda niyuwiteka. Ibi byose bizarangire tube mumahoro ariko ibyaba byiza naho M23 yatsinda FLDC

  15. Iby’ingenzi kuri Sukhoi-25, indege y’intambara RDC yohereje i Goma
    Ngo ugusuriye ntumusurire akwita igicucu kitagira ikibino ni mureke fardc zerekane ko zirengera igihugu cyabo

  16. Iby’ingenzi kuri Sukhoi-25, indege y’intambara RDC yohereje i Goma
    Ngo ugusuriye ntumusurire akwita igicucu kitagira ikibino ni mureke fardc zerekane ko zirengera igihugu cyabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *