Umunsi umwe ni wo ubura ngo mu rw’imisozi igihumbi hatangire isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, rigomba gutangira ku cyumweru ku wa 23 Gashyantare rikazasozwa ku cyumweru cy’itariki ya 01 Werurwe 2020. Iri siganwa kuri ubu risigaye rifatwa nk’irihiga ayandi ku mugabane wa Afurika, riri mu masiganwa abiri yonyine Nyafurika ari ku rwego rwa 2.1 mu mpuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi, UCI. Ni nyuma y’umwaka umwe rivuye ku rwego rwa 2.2 ryahozeho. Tour du Rwanda iza ku mwanya wa mbere mu masiganwa y’amagare akunzwe ku mugabane wa Afurika, yatangiye gukinwa bwa mbere muri 2009, gusa irushaho kumenyekana muri 2014 ubwo Ndayisenga Valens yabaga Umunyarwanda wa mbere uryegukanye nyuma y’imyaka itandatu rikinwa. Magingo aya iri siganwa rifatwa nka siporo ya mbere ikunzwe hano mu Rwanda, dore ko ishyirahamwe ry’umukino w’amagare hano mu Rwanda (FERWACY) rivuga ko ababarirwa muri miliyoni eshatu bareba Tour du Rwanda buri mwaka. Ni muri uru rwego Bwiza.com yifuje kugaruka ku bintu by’ingenzi bigomba kugaragara muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka. Amakipe azitabira Tour du Rwanda 2020 Tour du Rwanda y’uyu mwaka izitabirwa n’amakipe 16 arimo 12 akina nka Clubs ndetse n’ay’ibihugu ane. U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe atatu, harimo iya Team Rwanda ndetse n’amakipe ya Benediction Ignite y’i Rubavu na Skol Adrien Cycling Academy. Amakipe azaba yitabiriye Tour du Rwanda bwa mbere ni atatu arimo Skol Adrien Cycling Academy (SACA), TSG Terengganu yo muri Malaysia na Androni-Giocatolli yo mu Butaliyani. Buri kipe igomba kuba ifite abakinnyi batarenze batanu. Ikipe ya Benediction Ignite Club yo izaba ihagarariwe na Byukusenge Patrick, Munyaneza Didier, Manizabayo Eric, Nzafashwanayo Jean Claude na Uwihirwe Renus. Ikipe ya Skol na Adrien Niyonshuti yo izaba ihagarariwe na Mugisha Moise, Nsengiyumva Shem, Hakizimana Seth, Dukuzumuremyi na Habimana Jean Eric. Andi makipe azitabira Tour du Rwanda 2020 arimo: Total-Direct Energie (France), Delko-Marseille (France), Androni Giocattoli (Italie), Terengganu In. TSG (Malysia) Team Novo Nordisk (USA), Pro Touch (South Africa), BAI Sicasal (Angola), Bike Aid (Germany), Vino Astana Motors (Kazakhstan) na Israel Cycling Academy. Hari kandi amakipe y’ibihugu nk’iya Eritrea, Ethiopia na Algeria. Ibihembo bizatangwa muri Tour du Rwanda 2020 Amadorali ya Amerika 51,000 abarirwa muri 48,500,000Rwf ni yo azatwarwa n’abazitwara neza mu byiciro bitandukanye bya Tour du Rwanda y’uyu mwaka. Uzarangiza isiganwa yambaye umwambaro w’umuhondo azatwarwa amadorali ya Amerika 4,000 mu gihe uwegukanye buri gace azajya ahabwa 1,400$. Kuri buri gace mu duce umunani tuzakinwa, Umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi, gutambika, ukiri muto, Umunyafurika ndetse n’Umunyarwanda; bazajya bahabwa 400$. Ikipe yahize izindi yo izajya ihabwa 900$. Uretse uwatwaye agace uzajya uhabwa 1400$, 19 bamukurikiye na bo bazajya bagabanywa 2500$ aho uwa 20 azajya ahabwa 60$. Abakinnyi bahanzwe amaso muri Tour du Rwanda 2020 Ubwo Tour du Rwanda yaberaga mu Rwanda umwaka wa 2019, Umunya-Eritrea, Merhawi Kudus ukinira Astana Pro Team yo muri Kazakhstan ni we wayegukanye. Uyu mwaka uyu musore n’ikipe ye Ntabwo bitabiriye, gusa hari andi mazina umuntu atarenza ingohe. Abakinnyi nka Areruya Joseph, Nsengimana Jean Bosco na Samuel Mugisha bari mu Banyarwanda bake begukanye Tour du Rwanda, bafite ubushobozi bwo kongera kuyitwara bagaca agahigo ka Ndayisenga Valens watwaye iri siganwa incuro ebyiri. Abandi bo kwitega ni Abanya-Eritrea bakunze kuza bahabwa amahirwe buri gihe. Aba barimo nka Eyob Metkel, Mulueberhan Henok na Nathaniel Tesfazion uherutse kwegukana La Tropicale amissa Bongo. Imihanda izakoreshwa muri Tour du Rwanda Iri siganwa rizatangirira mu Mujyi wa Kigali rihagaruke mu minsi ibiri ya nyuma, aho mu gace ka karindwi hazaba gusiganwa n’ibihe, abakinnyi bazamuka umusozi wa Mont Kigali mu gihe ku munsi wa nyuma bazajya mu mihanda ya Rebero. Agace karekare ni aka kane kazahaguruka i Rusizi kajya i Rubavu ku ntera y’ibilometero 206.3. Inzira za Tour du Rwanda 2020 Agace ka mbere: Tariki ya 23 Gashyantare 2020: Kigali Arena- Kimironko (ibilometero 114.4) Agace ka kabiri: Tariki ya 24 Gashyantare 2020: Kigali- Huye (ibilometero 120.5) Agace ka gatatu: Tariki ya 25 Gashyantare 2020: Huye- Rusizi (ibilometero 142) Agace ka kane: Tariki ya 26 Gashyantare 2020: Rusizi-Rubavu (ibilometero 206.3) Agace ka gatanu: Tariki ya 27 Gashyantare 2020: Rubavu- Musanze (ibilometero 84.7) Agace ka gatandatu: Tariki ya 28 Gashyantare 2020: Musanze- Muhanga (ibilometero 127.3) Agace ka karindwi: Tariki ya 29 Gashyantare 2020: Nyamirambo- Mont Kigali (ibilometero 4.5) Agace ka munani: Tariki ya 1 Werurwe 2020: Kigali Expo Ground- Rebero (ibilometero 89.3) Aho imyiteguro ya Tour du Rwanda igeze Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah, yavuze ko imyiteguro y’isiganwa yamaze kurangira, ndetse bakaba bafite ikizere cy’uko iri siganwa rizagenda neza 100%. Ati” Isiganwa rizaba rikomeye ku ruhande rw’abakinnyi, ariko riryoshye cyane ku ruhande rw’abafana. Ibya ngombwa byose byaratunganyijwe ngo isiganwa rigende neza.” Murenzi anatanga ikizere cy’uko Abanyarwanda bashobora kuzitwara neza ugereranyije n’umwaka ushize, bijyanye n’uko batangiye kwitegura hakiri kare.
Nka Team Rwanda izaba ikinisha Areruya Joseph, Mugisha Samuel, Gahemba Barnabé, Nsengimana Jean Bosco na Uwizeye Jean Claude.
Amakipe azitabira Tour du Rwanda 2020



2 Responses
Iby’ingenzi kuri Tour du Rwanda ibura amasaha make ngo itangire
Uburasirazuba bwarirengajijwe muri iyi tour du Rwanda
Iby’ingenzi kuri Tour du Rwanda ibura amasaha make ngo itangire
Uburasirazuba bwarirengajijwe muri iyi tour du Rwanda