Iby’irasa rya Gen Kasirye Ggwanga bigoye Polisi ya Uganda

Sangiza iyi nkuru

Polisi ya Uganda iri mu rungabangabo ku cyo yakora nyuma y’aho umuhanzi Catherine Kusasira wagombaga kuyiregera Rtd Maj. Gen. Kasirye Ggwanga warashe amapine y’imodoka ye yanze gutanga ubuhamya bwe.

Mu cyumweru gishize, ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko Gen Kasirye yarashe imodoka ya Kusasira bitewe n’ubwumvikane bucye hagati y’abana be n’abafasha madamu Kusasira kubera urusaku rw’umuziki rwari mu modoka yabo.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa 4 Gashyantare 2019 ko bakomeje gusaba Kusasira gutanga ikirego cye ariko akabima amatwi.

CP Enanga avuga ko ikibagoye ari ukubona umutangabuhamya wabonye Gen Ggwanga arasa imodoka ya Kusasira kuko ari we wakabyivugiye nk’uko Chimpreports ibitangaza.

Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/01/31/perezida-museveni-yasabye-inzego-ziperereza-gusuzuma-ibyirasa-rya-gen-kasirye-ggwanga/

https://bwiza.com/2019/01/30/uganda-maj-gen-rtd-ggwanga-aravugwaho-kurasa-imodoka-yumuhanzi-ukomeye-wa-nrm/

Uyu yasabye Kusasira gufata icyemezo gisobanutse niba akora ibyo polisi imusaba cyangwa agahagarika urubanza. Yemeje ko bagiye kwegera ubushibjacyaha kugira ngo bubagire inama y’icyo bakora.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Gen Ggwanga  we yatangaje ko yarashe iyi modoka mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abajoresha umuhanda cyane ko ngo abakozi ba Kusasira bari banasinze babaye ibyatsi.

Mu 2017 Ggwanga icyo gihe wari ufite ipeti rya Brigadier, yagize atya atwika imashini yari irimo irahinga mu butaka yavugaga ko ari ubw’umukobwa we mu giturage cya Naziba ku muhanda ujya Entebbe. Icyo gihe kandi nta cyaha na kimwe yigeze ashinjwa cyangwa ngo ahanwe.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *