Umugore wa nyakwigendera Robert Aldridge Kasango (Bob Kasango) wari umunyamategeko ukomeye muri Uganda, Nice Bitarabeho yareze nyirabukwe, Rosie Kabise, mu Rukiko Rukuru amushinja kumutambamira ntashyingure umugabo we.
Ni nyuma y’aho guhera tariki ya 2 Werurwe 2021 Bitarabeho, abana be n’abandi babashyigikiye bananiwe kumvikana na Kabise n’abamushyigikiye ku hantu Kasango agomba gushyingurwa, ndetse hakaba harabaye igisa n’imirwano, impande zombi zirwanira umurambo wari umaze kuvanwa muri Kiliziya ya All Saints muri Kampala mu muhango wo kuwusezeraho bwa nyuma.
Bitarabeho n’abahungu be bifuza ko Kasango ashyingurwa hafi y’urugo rwe mu gace ka Fort Portal mu Karere ka Kabarole, mu gihe Kabise we yifuza ko umuhungu we ashyingurwa hafi y’aho akomoka mu Karere ka Tororo, ashingiye ku myemerere ye y’umuco gakondo.
Umunyamakuru Andrew Mwenda wari inshuti y’akadasohoka ya Kasange, tariki ya 5 Werurwe yatangaje ko impande zombi zicyumvikana ku hantu nyakwigendera agomba gushyingurwa, gusa kugeza ubu ubwumvikane bwakomeje kubura.
Kubura k’ubwumvikane ni ko kwatumye Bitarabeho yitabaza Urukiko Rukuru, yitwaje abamwunganira mu mategeko batatu, arusaba ko rwategeka nyirabukwe akareka kwitambika umuhango wo gushyingura Kasange muri Fort Portal.
Bitarabeho yavuze ko yaba we, abana be batatu: Samora, Stephanie na Ivan Kasango, bose bifuza ko nyakwigendera yashyingurwa muri Fort Portal, bityo ko nyirabukwe atakabaye yitambika uyu muhango.
Bob Kasango yapfiriye muri gereza nkuru ya Luzira tariki ya 27 Gashyantare 2021 azize indwara y’umutima. Yari mu gihano cy’igifungo cy’imyaka 16 yakatiwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyereza amafaranga y’abari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Inyandiko y’Urukiko Rukuru yo ku wa 15 Werurwe 2021 yerekana ko ruzatanga umwanzuro ku kirego cya Bitarabeho tariki ya 23 Werurwe 2021.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


