Iby’urukundo rw’umunyarwandakazi Laika na Harmonize byasubiye i bubisi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko muri iyi minsi havugwaga urukundo rushyushye hagati y’umunyarwandakazi Laika Umuhoza na Harmonize biturutse ku byo aba bagaragazaga ibimenyetso, hari andi makuru avuga ko badakundana.

Ibi byamenyekanye ubwo mu mpera z’icyumweru dusoje Harmonize yataramiye mu gihugu cya Uganda ari naho uyu muhanzikazi Laika abarizwa.Ubwo uyu muhanzi yabazwaga ku rukundo rwabo n’abanyamakuru yabateye utwatsi avuga ko ari inshuti zisanzwe.

Ikinyamakuru Uganda showbiz, kivuga ko uyu muhanzi yaba atagifitiye amarangamutima Laika kugeza ubwo atari mu murongo w’urukundo rwimbitse bari barimo.Gusa abakurikiranira hafi iby’aba bavuga ko byaba ari ukuyobya uburari.

Muri Nzeri, Laika yagiye muri Tanzaniya guhura na Harmonize ku nshuro ya mbere ndetse bagirana n’ibihe byiza ari nabwo byatahuwe ko bashobora kuba bari mu munyenga w’urukundo , Icyo gihe hanasohotse amafoto agaragaza uburyo ntayegayezwa ko bamaze kwimariranamo.

Icyakurikiye ibyo ni tatouage zisa bishyizeho ku gicye cy’umubiri gisa n’icya buri umwe nk’ikimenyetso cy’umubano ukomeye bafitanye.

Nyuma y’ibyo Laika ubwe yaje kwitangariza ko ari mu rukundo rushyushye na Harmonize, gusa nanone bidateye kabiri aza kwisubira avuga ko bahujwe n’ubushabitsi bityo ko nta bindi byiyumviro amufitiye.

Ati”Mu byukuri tumaze imyaka irenga itatu turi inshuti, twavuganaga ariko ntitwigeze dukundana. Yarebye urugendo rwanjye ahitamo kunshyigikira tuza no gufata icyemezo cyo gukora umushinga w’ubucuruzi.”

Ahamya ko nta marangamutima yose afitiye uyu musore kandi nawe ngo ntayo amufitiye ahubwo ni inshuti zisanzwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *