hnet.com-image-69-min.jpg

Ibya Nyirantezimana wahondaguwe avugwaho kwanduza SIDA abantu 30 byakuweho urujijo na muganga

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi uba i Kisoro muri Uganda, Diana Nyirantezimana, aherutse gukubitwa n’ikivunge cy’abantu bamushinjaga ko yanduje virusi ya SIDA abantu 30 gusa muganga yagaragaje ko ibi atari uko biri ubwo yamupimaga.

Nyirantezimana w’imyaka 25 yarakubiswe bigeze ubwo polisi ihurura, ijya kumufunga bitewe n’ibyamuvugwagaho gusa itegeka ko yapimwa ko afite agakoko gatera SIDA.

Ikinyamakuru Virunga Post kivuga ko ” Kuri sitasiyo ya polisi hafashwe ibipimo gusa biza kugaragaza ko Nyirantezimana nta bwandu bwa VIH afite ndetse nta muntu waje kumushinja ko yaba yarayimwanduje.”

Kivuga ko ibisubizo by’ibizamini byatanzwe n’Umuvugizi wa Polisi ya Uganda muri Kigeezi, Elly Maate, gusa ngo n’ubu uyu Munyarwanda aracyafungiwe i Kisoro.

hnet.com-image-69-min.jpg
Nyirantezimana yagaragaye akubitwa n’abantu benshi/Internet

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *