Ibyaha Paul Rusesabagina yaregwaga byagabanyijwe bigera ku 9

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwagabanyije ibirego byaregwaga Paul Rusesabagina biva kuri 13 bigera ku 9 mbere y’urubanza rwe ruteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.

Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Johnston Busingye, yavuze ko Rusesabagina azaburanishirizwa hamwe n’abandi bantu 18 bakekwa, ku byaha byo gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta, kwibisha intwaro, gutwika, kugerageza kwica, gukubita no gukomeretsa.

Ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru kiravuga ko Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi atabashije kuboneka ngo asobanure impamvu ibyaha byagabanyijwe.

Biteganyijwe ko Paul Rusesabagina w’imyaka 66 y’amavuko azagezwa imbere y’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza, kuwa 26 Mutarama 2021.

Itabwa muri yombi rye muri Kanama 2020 ntabwo ryavuzweho rumwe ku rwego mpuzamahanga. Umuryango we uvuga ko yashimuswe akavanwa i Dubai azanwa i Kigali, mu gihe u Rwanda rwavuze ko yizanye nubwo atari azi ko aje mu Rwanda.

Umwe mu badepite bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Carolyn Maloney aherutse kwandikira Perezida wa Repubulika asaba ko Rusesabagina yahita arekurwa nta mananiza avuga ko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko u Rwanda rwamusubije ko agomba kubanza kwiregura ku byaha akurikiranweho bifitanye isano n’iterabwoba.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ibyaha Paul Rusesabagina yaregwaga byagabanyijwe bigera ku 9
    Niko bitangira! Bamuvaniyeho bine! Nihagira undi congressman wandika bakavanaho ibindi bine, tuzamenyako urubanza rwe rusanze urwa Anne Rwigara. Ariko se bamugira umwere? OYA! Ubwo rero bizaba nk’ibya wa munyamerika Erlinder bavuzeko agiye kwivuza ariko urubanza rukazakomeza! Igipindi….!

  2. Ibyaha Paul Rusesabagina yaregwaga byagabanyijwe bigera ku 9
    Niko bitangira! Bamuvaniyeho bine! Nihagira undi congressman wandika bakavanaho ibindi bine, tuzamenyako urubanza rwe rusanze urwa Anne Rwigara. Ariko se bamugira umwere? OYA! Ubwo rero bizaba nk’ibya wa munyamerika Erlinder bavuzeko agiye kwivuza ariko urubanza rukazakomeza! Igipindi….!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *