Mu buzima busanzwe abantu cyane cyane ibyamamare baba bifuza kuba umwihariko kugeza no ku isura yabo. Gusa n’ubwo bimeze gutya abantu barasa cyane ndetse na nyirubwite hari igihe abyibonera bitagombeye ko abantu bamubwira ko asa na runaka. Ku ruhande rwa rubanda rwa giseseka ho hari n’abibagisha kugira ngo base n’ibyamamare runaka cyangwa se bahindure ishusho yabo.
Uyu munsi tugendeye ku rutonde rwakozwe na Bright Side, tugiye kubagezaho urutonde rw’ibyamamare 10 bifite abantu basa nabyo neza kandi nta sano y’amaraso bafitanye yewe akenshi batanakomoka mu bihugu bimwe. Itegereze neza urebe ko wabasha gutahura isura y’icyamamare usanzwe uzi.
1.Álvaro Morte

Uyu ni umukinnyi wa filime wo muri Esipanye yitwa Álvaro Antonio García Morte.Yakinnye filime yakunzwe cyane “Lacasa de Papel” yitwa Sergio “El Professor”
2.Ed Sheeran

Amazina ye yose yitwa Eduard Christopher Sheeran. Ni umuhanzi w’Umwongereza wakunzwe mu ndirimbo nka “Shape Of You”,”Perfect” n’izindi.
3.Britney Spears

Ni Britney Jean Spears akaba ari umuhanzi, umwanditsi n’umukinnyi wa filime w’Umunyamerikakazi akaba azwi mu ndirimbo nka “Criminal” na “One More Time”
4.Rihanna

Ni Robyn Rihanna Fenty umuhanzi w’Umunyamerikakazi wamenyekanye mu ndirimbo nka “Diamond” na “Man Down”.
5.Selena Gomez

Selena Marie Gomez ni umuhanzi, umwanditsi n’umukinnyi wa filime w’Umunyamerikakazi wamenyekanye mu ndirimbo nka “Same Old Love” na “Heart Wants what It Wants”.
6.Shakira

Shakira Isabel Mebarak Ripoll ni umunya-Columbia akaba umuririmbyi,umwanditsi n’umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane mu ndirimbo yakoreye igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru yitwa “Waka Waka”.
7.Angelina Jolie

Angelina Jolie ni umukinnyi wa filime w’Umunyamerikakazi wamenyekanye muri filime nyinshi zirimo iyitwa “In the Land of Blood and Honey”.
8.Kate Moss

Katherine Ann Moss ni Umwongerezakazi w’umunyamideri akaba n’umucuruzi.
9.Maisie Williams

Margaret Constance Williams ni Umwongerezakazi wamamaye cyane nko muri filime yitwa “Game of Thrones” yanyuraga cyane kuri Televiziyo.
10.Blake Lively

Blake Ellender Lively ni umukinnyi wa filime w’Umunyamerikakazi wamenyekanye muri filime zitandukanye nka “Gossip Girl” na “A Simple Favor”.



2 Responses
Ibyamamare 10 bifite abandi bantu basa mu buryo butangaje-Amafoto
Iyi nkuru ntiyuzuye! amazina y’abo bantu basa n’ibyamamare ari he?
Ibyamamare 10 bifite abandi bantu basa mu buryo butangaje-Amafoto
Iyi nkuru ntiyuzuye! amazina y’abo bantu basa n’ibyamamare ari he?