Mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari mu myiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu muri uyu mwaka, umwe mu biyamamariza kuba Perezida Trump aragenda avumirwa ku gahera na bimwe mu byamamare bitandukanye.
1.John Legend

Uyu mugabo ukunda gucisha make, nawe yagaragaje amarangamutima ye, yemeza ko yanga Trump ku bw’amagambo ye ngo atameshe kandi afite imyaka yakabaye imwemerera kwigisha abandi ikinyabupfura.
Ayo marangamutima ye yayanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter avuga ko we n’umuryango we banga Trump.
2.Chris Brown

Mu cyumweru gishize nibwo yandagaje Donald Trump mu rusobe rw’ibitutsi avuga ko kuba afite igengabitekerezo y’uturere, amadini,… ntacyo bizamugezaho kandi ko n’Imana izamuhana.
Yanongeyeho ko natayisaba imbabazi agakomeza ubucucu bw’ivanguraruhu azabona ishyano rimugwiriye.
si ibyo gusa yakomeje avuga ko Trump kuba yanga abirabura aribo batumye agera aho ageze, biri mu bituma ntaho azigeza kandi bikaba bitatuma yicara mu biro nka Perezida wa USA.
3.Jennifer Lopez

Lopez we ngo yanga Trump bitewe n’uko yanga abakomoka muri Amerika y’Amajyepfo ari naho uyu muhanzikazi akomoka, aho ngo abibasira akabashinja ubwicanyi, gucuruza ibiyobyabwenge no gufata ku ngufu. ngo ku bw’ibyo agomba gukora ibishoboka byose akumvisha miliyoni z’abakunzi b’umuziki we kutazatora uwo mugabo muri ayo matora ateganyijwe,bityo abure epfo na ruguru.
4.T.I

Uyu mugabo uririmba mu njyana ya Hip Hop nawe yashimangiye urwango yanga Trump avuga ko kuba yiyamamariza umwanya wo kuyobora USA ari impfabusa.
Ku itariki 14 Werurwe 2016 nibwo T.I yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati “ icyo waba uri cyo cyose kiramaze, mfite abana , mfite umugore, sinatuma rero barohama, ibaze umugabo nkawe utagira ibitekerezo, ubaye Perezida isi yacura umwijima”
Ayo magambo yakoze ku mitima ya benshi bituma batekereza ukuntu Trump aramutse abaye Perezida akabirukana bakwira imishwaro kandi bari batuje.
5.Roselyn Sanchez

Roselyn ni ubugira kabiri agaragaza urwango yanga Trump bigera n’aho amwita ihene, nyuma yo gushinja ibihugu byo mu majyepfo ya Amerika ubugizi bwa nabi n’ibindi, uyu munyamideri akaba n’umuririmbyikazi yashimangiye ko Trump adashobora kuba Perezida ahubwo aba asetsa abantu gusa.
Ibi byamamare byose n’abandi batashyizwe mu itangazamakuru ngo bizeye ko Trump w’umunyabwenge buke adateze kwicara na rimwe mu ngoro yagenewe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Zamerika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


