Ibyanjye na Bayern Munich byararangiye_Robert Lewandowski

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu Robert Lewandowski yatangaje ko urugendo rwe nk’umukinnyi wa Bayern Munich rwamaze kurangira, ashimangira ko agomba gutandukana n’iyi kipe yo mu Budage mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Uyu munya-Pologne yari umukinnyi wa Bayern Munich kuva mu myaka umunani ishize, nyuma yo kuyigeramo avuye muri Borussia Dortmund.

Uyu rutahizamu yavuze ko ibye na Bayern Munich byamaze kurangira, mu gihe byari bimaze iminsi bivugwa ko agomba gutandukana na Bayern Munich.

Uyu mukinnyi w’imyaka 33 y’amavuko aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, yatangaje ko yiteze ko Bayern Munich igomba kumugurisha muri iyi mpeshyi aho kugira ngo azayivemo mu mwaka utaha ubwo amasezerano ye azaba yarangiye ntacyo atanzweho.

Ati: “Urugendo rwanjye muri Bayern Munich rwararangiye. Simbona bishoboka ko nakongera gukinira iyi kipe ukundi.”

Yunzemo ati: “Bayern ni ikipe ifite gahunda ndetse ntekereza ko batazangumana, singishaka kuyikinira ukundi. Kungurisha ni cyo gisubizo gikwiye. Ndizera ko batazankumira.”

Bayern Munich biciye muri Oliver Khan usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wayo, yagaragaje ko itishimiye amagambo ya Lewandowski.

Aganira na SPORT1 yagize ati: “Sinakubwira impamvu Robert yahisemo iyi nzira. Amatangazo yo ku karubanda nk’ariya ntashobora kugira aho akujyana. Robert yabaye umukinnyi mwiza ku Isi inshuro ebyiri zikurikiranya ari hano, ndatekereza azi agaciro afite muri Bayern.”

Amakuru avuga ko Robert Lewandowski amaze igihe atishimye muri Bayern Munich, ahanini bitewe no kuba umuyobozi ushinzwe Siporo muri iriya kipe, Hasan Salihamidzic muri Kanama umwaka ushize yarifuje gusinyisha Erling Haaland ugomba gusinyishwa na Manchester City, ibyatumye uriya munya-Pologne atekereza gushaka uko yakwerekeza ahandi.

Lewandowski kuri ubu afite umuhigo wo kuba ari we mukinnyi watsindiye Bayern Munich ibitego byinshi mu mateka yayo, dore ko amaze kuyitsindira ibitego 344 mu mikino 374 amaze kuyikinira.

Kuri ubu FC Barcelona iyoboye amakipe amwifuza cyane, gusa hari n’amakuru avuga ko Chelsea yo mu Bwongereza na yo imwifuza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *