Ibyihariye kuri Minisitiri Ngabitsinze mu mukino njyarugamba

Sangiza iyi nkuru

Ntabwo ari inshuro nyinshi abantu bajya babona benshi mu bayobozi bakora imyitozo ihambaye ngororamubiri by’umwihariko mu mikino njyarugamba bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ni we muyobozi uzwi ukunda kugaragara mu ruhame akora imyitozo ihambaye muri Karate,uwo ntawundi ni Minisitiri Ngabitsinze usanzwe akina Karate mu mujyo uzwi nka Shotokan.Abantu benshi bakunda kumubona kuri Stade cyangwa n’ahandi hantu abandi bakorera imyitozo mu rwego rwo kwiyubaka mu mpande zose no gusabana abandi.

Niwe muyobozi wo kurwego rwa Minisitiri byamenyekanye ko yihariye mu mikino njyarugamba by’umwihariko muri Karate kuko afite umukandara w’umukara na Dan ebyiri zitangwa n’abarimu mpuzamahanga muri uwo mukino.

Ibi bishimangirwa n’intera aherutsse kuzamukamo muri uyu mukino nyuma y’uko ahawe umukandara w’urwego rwa Dan ya kabiri uje wiyongera kuya mbere yari asanganwe nkuko byagarutsweho haruguru.

Uyu muhango wo guhabwa iyi Dan wabaye mu mpera z’icyumweru gishize ubera mu ishuri rya LycĂ©e Notre Dame des Angels i Remera aho yari yabanje gukora ikizamini akaza gutsinda.Ntabwo ari Minisitiri Ngabitsinze wazamuwe mu ntera gusa muri Karate kuko hari n’abandi 10 bakoze ibyo bizamini nabo barabitsinda.

Abo barimo uwakoreye umukandara wa Dan ya mbere, na batatu bakoreye Dan ya kabiri Barimo Ngabitsinze ndetse na batanu bakoreye umukandara wa Dan ya gatatu.Ibi bikaba byaragizwemo uruhare na Denis Houde ukomoka muri Canada akaba asanzwe ari umwarimu mpuzamahanga mu mukino wa Karate.Uyu akaba asanzwe afite Dan ya karindwi.

Ahuza inshingano ze zo kuyobora Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda no gukora siporo kandi imirimo ye ikagenda neza.Yagizwe Minisitiri taliki 30 Nyakanga 2022 avuye ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze Ni umugabo ucisha make, wizerera mu gukora cyane no kugira intego y’icyo ushaka kugeraho, ibintu yagiye agaragaza ko byamuherekeje kuva mu bugimbi bwe no muri iki gihe.

Igice kinini cy’amashuri yakimaze mu Butaliyani kuko icyiciro cya Mbere cya Kaminuza yize muri Università  Ca’ Foscari Venezia, naho icya kabiri cya Kaminuza [Masters], yiga muri Università  Cattolica del Sacro Cuore mu gihe icyiciro gihanitse [PhD], yagikoreye muri Kaminuza ya Milan.Aho hose birumvikana ko atigeze atererana umukino wa Karate kuko ni kimwe mu byamufashije kugira ubuzima bwiza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *